Kizito Mihigo yakoreye Igitamo cy’akataraboneka iwabo kw’ivuko mu ibirori by’isabukuru y’imyaka 37 ishize habaye amabonekerwa ya Bikira Mariya

Umuhanzi Kizito Mihigo uvuka i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru nyuma y’amezi abiri afunguwe ku mbabazi za Perezida Wa Repubulika ,uyu muhanzi yatangiye kwongera gukora ibitaramo by’indirimbo zihimbaza Imana .

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 Ugushyingo  2018 Kizito yerekeje kw’ivuko rye I kibeho aho yataramiye abakiristu baturutse imihanda yose y’isi aho baje kwizihiza ibirori by’isabukuru y’imyaka 37 umubyeyi mutagatufu Bikira Mariya abonekeye abana ba bakobwa  bahigaga

Kizito yaririmbye indirimbo zirimo iyo yahimbiye Bikira Mariya n’ubutumwa bwatangiwe i Kibeho mu myaka y’amabonekerwa.

Muri izo ndirimbo harimo nka “Nyina wa Jambo”, “Yohani yarabyanditse”, “Ubutumwa wadusigiye” n’izindi.

Uyu muhanzi yanaririmbye n’indirimbo ye nshya yise “Aho kuguhomba yaguhombya” yashimishije abakiristu benshi bari bateraniye aho.

Tariki 28 Ugushyingo 1981, ni bwo Bikira Mariya yabonekeye umukobwa wa mbere witwa Mukamazimpaka Anathalie wigaga mu rwunge rw’amashuri rwa “Mère du Verbe” i Kibeho. Nyuma y’umwaka umwe, yongeye kubonekera uwitwa Mukangango Marie Claire, nyuma yongera kubonekera Mumureke Alphonsine, nawe wigaga kuri iri shuri.

Ibirori byo kwibuka aya mabonekerwa byitabirwa n’abakirisitu gatolika b’ingeri zose baba bibukiranya ubutumwa Bikira Mariya yabahaye kuri uriya munsi.

Tubibutse ko igitaramo cya Mbere yakoze kuva akiva muri gereza yagikoze tariki ya 18 Ugushyingo 2018  muri  Kiliziya ya Mutagatifu Karoli Rwanga i Nyamirambo.

 

 

586 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.