
Perezida akaba nyiri Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), avuga ko umukino uzabahuza na Mukura Victory Sports kuri uyu wa Gatandatu ari umwanya mwiza wo kwihimira kuri iyi kipe yabatsinze mu mikino ibanza ya Shampiyona.
Mukura Victory Sports yabaye ikipe ya mbere yatsinze Gasogi United muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere, ubwo yayitsindaga ibitego 2-1 mu mukino wabaye mu mpera z’Ukwakira 2019 i Huye.
Icyo gihe, Umuyobozi wa Gasogi United KNC yatangaje ko batishimiye uko uyu mukino wagenze kuko ikipe ye yatsinzwe bidakwiye ndetse yamagana imisifurire yawuranze.
Kuri uyu wa Gatandatu, amakipe yombi azongera guhura, mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda (15:00).
Gasogi United yatsinze umukino umwe mu mikino ine iheruka mu gihe na Mukura Victor Sports imaze iminsi itari kwitwara neza uretse kuba yarasezereye Bugesera FC mu Gikombe cy’Amahoro.
KNC asanga uyu ari wo mwanya mwiza wo kwihimura kuri Mukura Victory Sports, bakayereka ko nubwo yabatsinze mu mikino ibanza itabarushaga.
Umuyobozi wa Gasogi United avuga ko bafitiye umwenda abafana b’iyi kipe bazwi nk’Urubambyingwe nyuma yo gutaha bababaye ku mukino iheruka gutsindwamo na Police FC ibitego 2-0
Ati “Twebwe nta rwitwazo na rumwe dufite, ntarwo dufite twabwira Urubambyingwe n’Abanyarwanda ngo twatsinzwe na Mukura. Dufitiye ideni rikomeye abafana ba Gasogi United, ibyo ndabivuga nka Perezida. Umufana we ni umwere kuko ibye byose aba yarabikoze. Mwabonye uko ku mukino wa Police FC batashye bababaye? Mukura tugomba kuyitsinda 100%.”
KNC yakomeje avuga ko adatewe impungenge no kuba Mukura Victory Sports iri mu makipe makuru mu Rwanda mu gihe iye itangiye gukina icyiciro cya mbere muri uyu mwaka w’imikino.
Ati “Ntabwo wavuga ngo kanaka amaze imyaka 20, ari ibyo Amaregura cyangwa Amagaju ni zo zakabaye zitwara ibikombe. Ku wa Gatandatu mutwitege, nta mpuhwe dufite.”
Gasogi United izakira uyu mukino iri ku mwanya wa 11 n’amanota 22 mu gihe Mukura Victory Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 31.