KNC yakuriye inzira ku murima abibaza byinshi ku kazi yemereye Miss Mwiseneza Josiane

Umunyamakuru akaba na nyiri Radio na TV1 Kakoza Nkuliza Charles yavuze ko yahaye akazi Mwiseneza Josiane kubera ko ari icyamamare ndetse atigeze amuha ruswa iyo ari yo yose nkuko bamwe bagiye babitangaza.

KNC ukundwa na benshi kubera kuvugisha ukuri cyane, mu kiganiro cyo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane Taliki ya 31 Mutarama 2019,yabwiye abantu ko Radio na TV1 yita ku kwamamara k’umuntu ndetse n’impano ye,badashyigikira ruswa n’ikimenyane nkuko rubanda bamwe babikeka.

Yagize ati “Twebwe hano ibyo dukora,dushingira ku mpano ndetse no kwamamara k’umuntu.Ntabwo tuvana amafaranga mu ngengo y’imari ya Leta.Ariko niba ufite mwene wanyu nubwo yaba ashoboye ukamuha akazi bitaciye mu nzira y’amategeko ntabwo aba akarimo agakwiye.”

KNC aherutse gutangaza ko yiteguye guha akazi Mwiseneza Josiane kubera ubudasa yagaragaje mu irushanwa rya Miss Rwanda y’uyu mwaka aho yafashe umwanzuro wo kuza guhangana n’abakobwa b’I Kigali aturutse mu cyaro.

394 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.