KNC YEMEJE KO KWIZERA OLIVIER WIFUZWAGA NA RAYON SPORT KO ATAGURISHWA!

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko umunyezamu Kwizera Olivier akiri umukinnyi wayo kuko impande zombi zumvikanye kongera amasezeno mu kwezi gushize.

Kwizera Olivier yatangiye gukinira Gasogi United mu ntangiriro z’uyu mwaka, nyuma yo guhabwa amasezerano y’amezi atandatu mu mpera z’Ukuboza 2019.
Rayon Sports imaze iminsi yifuza uyu munyezamu ngo asimbure Kimenyi Yves ndetse ibiganiro bigeze kure aho byavugwaga ko isaha n’isaha ashobora kuyisinyira.
Mu cyumweru gishize, Kwizera Olivier yumvikanye avuga ko ari umukinnyi wigenga ‘free-agent’ kuko yasoje amasezerano y’amezi atandatu yari afitanye na Gasogi United.
Umuyobozi wa Gasogi United, KNC, yahishuye ko Kwizera Olivier yumvikanye n’iyi kipe kongera amasezerano y’umwaka umwe mu kwezi gushize, tariki ya 21 Gicurasi 2020.
Nk’uko bigaragara ku masezerano yasinyweho n’impande zombi, Kwizera Olivier yahawe miliyoni 1 Frw kugira ngo yemere kuguma muri Gasogi United nyuma y’uko ibyo kujya muri AS Vita Club byanze.
KNC yagize ati “Amasezerano ye yagombaga kurangira mu kwa Gatandatu, iyi avance yayisinye mu kwa Gatanu. Ndashaka ngo mbibabwire ‘Olivier ntabwo agurishwa. Yakina, atakina, ntabwo agurishwa. Ashobora kuba afite abamushuka ariko amaherezo ni mu nzu, azagaruka hano.’”
Kwizera Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.
Nyuma yo kurekurwa n’Ikipe y’Ingabo mu 2016, yakiniye Bugesera FC umwaka umwe, yerekeza muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, ayikinira kugeza mu ntangiriro za 2019.
Mu 2015 ni bwo yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu Nkuru ‘Amavubi’.

kwizera Olivier wifuzwaga cyane na Rayon sport nk’umusimbura wa Kimenyi werekeje muri kiyovu sport.

auto ads

Recommended For You

About the Author: IRAKOZE BUTARE Aime

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *