
Knowless yarushinganye na Ishimwe Clement Karake ny’iri Kina Music nyuma y’imyaka itandatu bakundana mu ibanga rikomeye. Aba bombi basangiye amateka ku ishuri rya APACE Kabusunzu mu mujyi wa Kigali aho bize. Mu butumwa Knowless yashyize kuri konti ye ya instagram, yavuze ko yakavuze byinshi kuri uyu munsi bizihizaho imyaka ibiri babana ariko ko ashimira Imana yamuhuje na Ishimwe Clement Karake.
Yagize ati “Uyu munsi, imyaka ibiri irashize ndi kumwe n’uyu muntu wa roho y’agatangaza. Hari byinshi nakavuze. Ndashima Imana na Yesu waducunguye k’ubwo kugushyira mu buzima bwanjye. Ni ukuri ndashima. Isabukuru nziza y’imyaka ibiri tumaranye.”
Imyaka ibiri irashize aba bombi barushinze
Knowless yakoze ubukwe na Ishimwe Clement kuya 07 Kanama 2016. Tariki ya 21 Ugushyingo 2016, ni bwo uyu muryango wibarutse imfura yabo.
475 total views, 1 views today