
Umuhanzi Koffi Olomide uri mu bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no muri Afurika, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Coronavirus Assassin”, aho avugamo ububi bw’icyorezo cya COVID-19.
Mu gihe cy’isaha irenga iyi ndirimbo yari imaze ku rubuga rwa Youtube yari imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi ijana. Abagaragaje ko bayikunze bararenga ibihumbi bitandatu. Ni mu gihe abagera ku 140 baragaje ko batayishimiye.
Ifite iminota itanu n’amasegonda 58’. Koffi aririmba avuga ko Coronavirus ari agakoko kataboneka kandi kica vuba. Avuga ko abaganga n’abandi bakiri gushakisha umuti/urukingo rwa Coronavirus.
Amashusho y’iyi ndirimbo yagaragajemo imbangukiragutabara ijyanye umurwayi wa Coronavirus kwa muganga. Uyu muhanzi w’imyaka 63 y’amavuko, avuga ko iki cyorezo cyiri ahantu hose ku Isi, agasaba abantu ku guma mu rugo’.
Asohoye iyi ndirimbo mu gihe iki cyorezo cyimaze kwica abarenga 340,000 ku Isi.
Yunze murya Bobi Wine, Fally Ipupa, Perezida George Weah wa Liberia n’abandi baherutse gusohora indirimbo zivuga kuri Coronavirus ‘umwanzu utagaragara’.
Abahanzi bo mu Rwanda baherutse gusohora indirimbo zivuga kuri Coronavirus barimo Munyanshoza Dieudonne, Dennis, Mutimawurugo afatanyije na Mani Martin, Elisha The Gift ndetse na Jay Polly.
Hari kandi umuhanzikazi Oda Paccy afatanyije na Alto n’abandi.
Iki cyorezo cyimaze guhitana abanyamuziki b’amazina akomeye muri Afurika barimo umunye-Congo Mabele Aurlus n’umunya-Cameroon Manu Dibango.
Antoine Christophe Agbepa Mumba wiyise Koffi Olomidé ni umuhimbyi, umubyinnyi, Producer wegukanye ibihembo bikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki.