Kompanyi ya Boieng igiye gutanga impozamarira ya 144,000$ kuri buri muryango wabuze umuntu mu mpanuka za Boeing 737 Max.

Sosiyete ya Boeing  nyuma  yo gushyirwa ku nkeke  n’imiryango yababuriye ababo mu mpanuka za Boeing 737 Max yatangaje ko igiye gutanga amadorali ibihumbi 144.5 by’amadolari ya Amerika, ku buri muryango waburiye abawo nk’impozamarira

Ibi byatangajwe n’umuyobozi Mukuru wa Boeing Umuyobozi mukuru wa Boeing, Dennis Muilenberg ko ayo  mafaranga agiye kuvanwa muri miliyoni 50 z’amadorali iki kigo cyemeye ko kizatanga muri Nyakanga uyu mwaka, akaba agomba gutangwa bitarenze umwaka wa 2020.

Impnauka za Boeing 737 maxi kugeza  muri werurwe  2019 zari zimaze gutwara ubuzima bw’abantu 340 harimo 157 baguye  mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines yerekezaga i Nairobi yakoze impanuka nyuma y’imonota itandatu gusa ihagurutse.  Abandi  189  baguye mu mpanuka y’indege nk’iyi yaguye muri Indonesia ihitana abagenzi 189.

Bamwe mu bunganira imiryango y’ababuriye ababo muri iyi mpanuka bateye utwatsi aya mafaranga bavuga ko ubona ko ari nk’uburyo iki kigo kirimo gukora cyimenyekanisha.

Umwe mu bunganira iyi miryango witwa Nomaan Hussein yagize ati “Amadorali ibihumbi 144 ntabwo aje kuba impozamararira ku miryango yacu cyangwa umwe muri iyi miryango, iki si ikintu kije guhoza iyi miryango, icyo bakeneye ni igisubizo.”

Muri Nyakanga Boeing yari yatangaje ko izatanga miliyoni 100 z’amadorali ku miryango yababuriye ababo muri izi mpanuka.

Nyuma iki kigo cyaje kuvuga ko kimwe cya kabiri cy’aya mafaranga aricyo kizahabwa iyi miryango, andi bahayabwe mu buryo bwo gufasha abasigaye mu buryo bwo kwigisha abana babo n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Robert A Clifford ukora muri Ethiopian Airlines yatangaje ko imiryango y’ababuze ababo ishaka kubona urwibutso rwabo, bakaba bibaza uburyo iki kigo gishaka gutanga izi miliyoni.

Tubibutse ko kuva muri Werurwe indege ya Ethiopian Airlines  yaba ubwoko bw’indege za Boeing 737 Max zahise zihagarikwa mu bihugu byinshi harimo n’u Rwanda

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *