
Mu gihugu cya Uganda, umuhanzi ukizamuka Mawanda Aziz Magically w’imyaka 19 yakoze agashya, yasabye urukundo umukecuru w’umuzungukazi w’imyaka 85 y’amavuko bakaba biteguye kurushinga bakabana nk’umugabo n’umugore.
Uyu musore Mawanda ukoresha amazina y’ubuhanzi ya Aziz Magically, akaba kandi agishakisha uko yamenyekana mu ruhando rwa muzika, yasabye urukundo umukecuru Mona Lisa Larson w’imyaka 85 y’amavuko, akaba akomoka mu gihugu cya Suede.
Mu myakayashize kandi, uyu mukecuru Mona Lisa azwiho kandi kuba yarigeze gukundana n’undi muhungu nawe w’umuririmbyi wo muri uganda witwa Guvnor Ace, umuhungu waje kumwiba amafaranga menshi yarangiza akamuta, urukundo rwabo rukarangirira aho.
Aziz Magically we akaba avuga koatitaye kubyo abantu bavuga kuri uyu mukecuru no ku rukundo rwabo, ngo icyangombwa nuko bombi bari mu rukundo, akaba yaranamwambitse impeta umusaba ko babana burundu maze akabyemera, bakaba bateganya gushingana urugo mbere y’uko ukwezi kwa Kanama 2018 gushira.