
Abacuruzi b’amavuta yo kwisiga n’ibijyana na yo baravuga ko bari mu gihombo baterwa n’uko abakiriya babo batakirimo kwitabira kugura ibyo bicuruzwa, kuko ngo babisimbuje agapfukamunwa.
Ibi kandi ngo byagize ingaruka ku igabanuka ry’abakora muri za ‘salon de coiffure’, kuko abakiriya bazo bazaga kwisigisha inzaara, no mu maso batakirimo kuboneka.
Uretse abacuruzi b’ibintu bike bike, abaranguza nabo bavuga ko ibyo bakuye mu mahanga ngo birimo gusazira mu bubiko.

609 total views, 2 views today
Facebook Comments