
Ku Munsi w’ejo tariki zirindi nibwo abanyarwanda n’inshuti z’U rwanda batangiye Icyunamo cy’Iminsi ijana aho twibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside y’abatutsi muri 1994 ku nshuro ya 25
Uwo muhango wabereye ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali watangijwe na Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame aherekejwe na Madamu we Jeannette Kagame ndetse n’abayobozi bakuru b’ibihugu naba za guverinoma barir baje kwifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 .
Mu banyancubahiro bari bitabiriye uwo muhango harimo Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso; Mahamadou Issoufou wa Niger, Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti, Idriss Déby Itno wa Tchad, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed; Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel, Guverineri Mukuru wa Canada Julie Payette; Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo; Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat n’abandi.
Buri myaka itanu u Rwanda rugira umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’igihugu, hagatumirwa n’abashyitsi b’abanyamahanga.
Urumuri rwacanwe na Perezida Kagame wari kumwe na Madamu Jeannette Kagame ruzaka mu gihe cy’amezi atatu, ashushanya iminsi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamaze.
Urwibutso rwa Kigali rwacaniweho urumuri rw’icyizere ni rwo runini mu gihugu urebye umubare w’abarushyinguyemo kuko basaga 250.000 bavanywe hirya no hino muri Kigali no mu nkengero zayo n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akaza kubagarura ku nkombe.
Dore Uko uwo muhango wagenze mu mafoto
Amafoto : flickr(Village Urugwiro