Kwibuka 25 :Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo gufungura Ubusitani bw’Urwibutso i Nyanza ya Kicukiro

Madamu Jeannette Kagame yafunguye ku mugaragaro igice cya mbere cy’Ubusitani bw’Urwibutso, Jardin de la Mémoire, buherereye ku Rwibutso i Nyanza ya Kicukiro nk’ikimenyetso cyo kwibuka iteka n’ubuzima, mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro kuri uyu wa 8 Mata 2019. Witabiriwe n’abayobozi barimo aba Guverinoma, ab’imiryango y’abacitse ku icumu n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.

Ubusitani bwatashywe ni kimwe mu bice bigize Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ruruhukiyemo imibiri y’inzirakarengane zisaga ibihumbi 11 ziganjemo Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro bakicwa nyuma yo gutereranywa n’Ingabo za Loni.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubwo busitani bwubatswe mu kwerekana ahantu habereye amateka mabi.

Yagize ati “Ni ikimenyetso kitazasibangana, kitwibutsa ko ubuzima bwakomeje n’ubwo hari abifuzaga ko twaheranwa n’urupfu.’’

Madamu Jeannette Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo kuri ubu busitani muri Kamena 2000 nyuma y’imyaka itandatu Jenoside ihagaritswe.

Yakomeje ati “Dushyira ibuye ry’ifatizo kuri ubu busitani hari hashize imyaka ibarirwa ku ntoki, tuvuye muri Jenoside yatumariye abacu n’urugamba rwo guhagarika ubwo bunyamaswa mu gihugu. Hari hakiri kare cyane ku buryo abantu batashoboraga no kumva ko ubuzima buzashoboka.’’

Yavuze ko “Uko imyaka yagiye isimburana, icyizere cyo kubaho cyariyongereye n’igihugu gitera imbere. Nibwo twatekereje ko ubusitani bukwiye kugira igice kitubera ikimenyetso n’igihango cy’ubuzima.’’

Madamu Jeannette Kagame niwe wafunguye ku mugaragaro Ubusitani bw’Urwibutso i Nyanza ya Kicukiro

Uru rwibutso ruzagaragaza ukuri kuri Jenoside, gusangiza amahanga ubuhamya bwo kurokoka no kwiyubaka hagamijwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Bunibutsa umukoro wo kurinda amateka no gukomeza kwibuka no kwimakaza ubumuntu.

Yavuze ko ‘‘Dukeneye ahantu nk’aha, mu busitani hadufasha guhura no gukomeza kwibuka abatabarutse.’’

Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ko ubusitani bukwiye kuba urwibutso rukwiye ku bahowe uko bavutse.

Ati “Uko butoshye, tubutambagira, tubibuka (Abatangana bacu), butwibutse ko iki gihugu cyacu cyubatse ku bitambo bitagira ingano. Duharanire kuba Abatanguha beza b’u Rwanda ngo abato batazongera gupfa ukundi. Twese duhorane u Rwanda, ruzima kandi rutazima.’’

Umunyabugeni Bruce Clarke yagize igitekerezo cyo kubaka ubu busitani nyuma yo kuganira n’abarokotse Jenoside ku buryo habaho kwibuka byiyongera ku gusura inzibutso n’ahandi hantu h’amateka. Uyu mushinga yawufatanyije n’Umuryango wa IBUKA uharanira inyungu z’abacitse ku Icumu.

Yavuze ko ubu busitani bwakozwe gihanga binyuze mu bugeni budasanzwe kuko bushushanya ibihe bikomeye Abatutsi banyuzemo.

Ati ‘‘Buri kimenyetso muri ubu busitani gishushanya akababaro, gutakaza ibyiringiro no kongera kwigirira icyizere. Si gikorwa cy’umuntu umwe, ni icya benshi.’’

“Ku ikubitiro igitekerezo cyari uguhanga ubusitani bugizwe n’amabuye arenga miliyoni ariko kuko tutabara abishwe n’umubare w’amabuye ntituzawitaho. Twateye ibiti mu kugaragaza ko turiho ahubwo tutizihiza urupfu.’’

Ubusitani bw’Urwibutso bwitezweho umusanzu mu gufasha abasura inzibutso gusobanukirwa byimbitse no gutekereza neza biherereye ku mateka y’inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo kugeza abasaga miliyoni bishwe mu minsi 100.

Umuyobozi wa Ibuka, Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko ‘‘Abazasura ubusitani bazabona ahantu heza ho kuzirikana ibyabaye muri Jenoside. Tuzaba tuganira n’abacu, turi ahantu hatuje kandi hari ibimenyetso by’ubuzima. Bizabera buri wese umwanya wo kumva ko ubuzima buhari no kwiyubakamo icyizere cy’ahazaza.’’

Yakomeje agira ati “Buri ahantu hegereye inzibutso zirimo urwa Rebero, ni ku nzira ijya Ntarama na Nyamata (hafite amateka yihariye ya Jenoside) ku buryo abazisura bazajya babunyuramo.’’

Ubusitani bw’Urwibutso bugizwe n’ibice bitandukanye birimo amabuye y’amakoro ashushanya abishwe muri Jenoside, uko ibidukikije byagize uruhare mu kurokora abahigwaga, imyobo ifunguye igaragaza aho bamwe bajugunywe, imigezi iri mu bishanga n’ibindi.

Mu gice cyahariwe ishyamba ryo kwibuka hatewemo ibiti by’ingenzi nk’icy’Umuvumu cyerekana ‘umuryango’ ‘Umuko’ kigaragaza ‘ubwirinzi n’ubwiza’ n’icy’Umunyinya kigaragaza ‘ukwihangana no kwihagararaho’.

Biteganyijwe ko ubu busitani bw’urwibutso bwubatse kuri hegitari hafi eshatu, buzuzura mu gihe cy’umwaka butwaye miliyoni zirenga 700 Frw.

Madamu Jeannette Kagame asuhuza bayobozi bari bitabiriye uwo muhango
Yatemberejwe bimwe mu bice bizaba bigize ubwo busitani
madamu Jeannette kagame yasobanuriwe byinshi ku busitani bw’urwibutso

Loading

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *