
Muri iki gihe abanyarwanda bari mu myiteguro yo Kwiuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahanzi ni bamwe mu bafasha abanyarwanda muri ibi bihe biba bibakomereye. Senderi Hit ni umwe muri aba bahanzi wanamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise “Amateka yacu”.

Mu gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo Senderi Hit yasabye abayobozi mu nzego zinyuranye gusangiza iyi ndirimbo abo bayobora bakabakangurira kuyitunga kuko ari indirimbo izabafasha muri iki gihe cy’iminsi ijana abanyarwanda bagiye kumara bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Senderi Hit yageneye ubutumwa abanyarwanda muri rusange agira ati”Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 25 ndihanganisha abacitse ku icumu. Iyi ndirimbo nshya ejo nayise ‘Amateka yacu’ . Ndasaba uwo ari we wese utunze televiziyo cyangwa telefone yareberaho amashusho y’iyi ndirimbo kuyitunga kuko izamufasha. Ndasaba mu byubahiro byanyu abayobozi b’utugari kugeza ku ntara, ibigo bya Leta n’iby’abikorera ku giti cyabo, za Ambasade n’Itorero ry’Igihugu kuva ku mudugudu kugeza ku nzego zose iyi ndirimbo kuyiha abo muyobora ikabafasha kuva tariki 7 Mata 2019 kugeza iminsi 100 isoje, muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.. Twibuke Twiyubaka”.

Mu kiganiro na Senderi yadutangarije ko mu minsi ishize yasaga n’utari kugaragara cyane bitewe n’uko yari ari gukusanya imbaraga zo gukora neza aya mashusho y’indirimbo yo Kwibuka aha akaba ashimira buri wese wamufashije ahereye k’uwayikoze ndetse n’abakunzi be by’umwihariko bagaragara muri aya mashusho y’indirimbo.