
Bamwe mu bakurikiranira hafi imbuga nkoranyambaga bavuze ko uyu mukobwa ntakindi agendereye usibye gushaka umubare munini w’abamukurikira kuri Instagram no kugirango akomeze avugwe mu itangazamakuru.
Isimbi Noeline wamenyekanye kubera ubuhamya bukomeye bw’ubuzima yanyuzemo bwagiye hanze ubwo yashakaga guhatana mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ariko ntahirwe kuri ubu akomeje umurego wo gusakaza ye amafoto hanze yambaye ubusa buri buri.
Mu minsi yashize yashize hanze amafoto atandatu yanyuze kuri konti ye ya Instagram amugaragaza yambaye ubusa, asa n’uri mu cyumba. Harimo aho yifashe ku mabere, aryamye mu buriri ahumirije, yateye umugongo umufotozi, yubitse inda n’andi.
Ni amafoto yatunguranye kuko ubusanzwe abakobwa bahatana muri Miss Rwanda barebwa ku bwiza, ubwenge n’umuco, mu gihe gutangaza amafoto nk’aya bishobora gufatwa na bamwe nko gutandukira indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Bamwe mu bahanga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga bazwi nk’aba [ Social Influencer ] batifuje kugirango amazina yabo agaragare mu nkuru bavuze ko uyu mukobwa ntakindi agendereye usibye gushaka umubare munini w’abamukurikira kuri Instagram [Followers] no kugirango akomeze avugwe mu itangazamakuru.
Yagize ati “ Uriya mukobwa niwavuga ngo hari ikindi agendereye usibye kwishakira abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga no kugirango avugwe rwose…[Ntakindi].”
Ibi byemezwa nuko uyu mukobwa mu gihe yatangiye gushyira hanze aya mafoto yakurikiranwaga n’abantu bagera ku 1000 ,gusa kuri ubu arabarizwa mu bihumbi 26 by’abantu bamukurikira bivuga ngo ashaka ko agera ku nzozi ze z’umubare yihaye w’abantu yifuza ko bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.