
Itsinda rya The Legends rigizwe na basore babiri Sibomana Jean Bosco uzwi nka Dr Scientifi na King The Winner ni abasore bamenyekanye mu ndirimbo , Kuiri ubu iri tsinda ryashyize hanze amashusho y’Indirimbo Winner of Love yuzuyemo ubutumwa bwo gukundana no Kwizerana .
Ubwo iri tsinda ryatugezagaho amashusho y”indirimbo Winner of Love , Umwe mubarigize ari nawe muvugizi waryo Dr Scientific yadutangarije ko muri iyi ndirimbo hakubiyemo ubutumwa ku bantu bose bakundana baba abana ndetse n’abakuru kuko urukundo ariryo Pfundo rya byose mu buzima .
Yagize Ati “ twe twayikoze tugamije guha inama no gusaba urubyiruko ndetse n’abasheshakanguhe ko mu gihe cyose bari mu rukundo kwizerana no gukundana ariryo fatizo ry’aheza habo , ikindi nuko mberu yuko ukora ikintu ugomba kubanza ku gitekerezaho cyane ureke abubu basigaye bashaka umwe atazi undi bikazabaviramo gutana hadaciyemo kabiri akarba aiyo mpamvu dusaba abakuze guha uburere bwiza no kwigisha abana babo urugero rwiza kugira bazashake abafasha bababereye kandi bakundana
Uyu mugabo iyo muganira uba ubona yifuza kubona ibintu byose biri ku murongo yakomeje atubwira ko kugeza ubu abona itsinda ryabo rya The Legends ibyo rufuza kugeraho aribyo gutanga ubutumwa bwubaka sosiyete nyarwanda riri kugenda ribigeraho akaba yashimiye buri wese ufata Umwanya we akajya kuri youtube yabo akareba indirimbo zako ko ari uwa gaciro cyane .
Iyi ndirimbo winner of Love mu majwi yakozwe n’umusore usanzwe abakorer indirimbo producer Trackslayer wo muri Touch Record naho amashusho atunganywa na AB Godwin usanzwe akorera mu nzu ifasha abahanzi ya The mane