
Inzu ifasha abahanzi ya Ladies Empire y’umuhanzikazi Oda Paccy yashyize hanze indirimbo nshya yitwa ‘Ndaryohewe’ yahuriyemo abahanzi icumi (10) hafi ya bose bari mu kiragano cy’abahanzi bakiri bakizamuka mu ruhando rwa muzika Nyarwanda kandi bafite impano zihariye
Alex Muyoboke ushinzwe kumenyakanisha ibikorwa bya Ladies Empire, ari nawe wazanye igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo akunganirwa na Oda Paccy mu kiganiro agiranye n’umunyamakuru wa KIGALIHIT yamubwiye ko bunguranye ibitekerezo bemeranya ko iyi ndirimbo yakorwa ikajya hanze
Yavuze ko batekerezaga kwifashisha abahanzi barenze icumi ariko basanga indirimbo yarenze iminota itanu. Muyoboke avuga ko bahisemo aba bahanzi bashingiye ku buhanga bwabo mu muziki buzwi n’Abanyarwanda batandukanye.
Ati “Nagendeye ku bahanzi bakizamuka kandi bafite impano igaragarira buri munyarwanda wese. Twaricaraga tukavuga tuti reka duhamagare muri iyi Label abafite abana bakizamuka twafasha tubahurize mu ndirimbo ku buryo wabyumva ko bafite amajwi meza.
“Ni abahanzi b’abahanga nta kindi twagendeyeho. Twaricaye nk’ikipe (Oda Paccy, umujyanama we Elysee ndetse na Producer X on the Beat) twemeza ko baririmba ku rukundo kuko rugize buri kimwe, Isi igize urukundo na Coronavirus ntayo twabona.”
Avuga ko hari n’abandi bahanzi bagiye bahamagara ‘ntibabyumve’. Ati “Abo ngabo ni bo nabashije kubona ku buryo ntekereza ko mu minsi iri imbere n’izindi mpano tuzazigaragaza.”
Oda Paccy Umuyobozi wa Studio Ladies Empire, yadutangarije ko ubwo Muyoboke Alex ubwo yazanaga icyo igitekerezo bacyakiriye neza cyane maze biyemeza gutanga umusanzu wabo mu kuzamura impano nshya mu bahanzi.
Ati “Hari abana benshi bazi kuririmba kubahuriza hamwe twasanze ari igitekerezo cyiza.”
Mu masegonda ya mbere y’iyi ndirimbo, abahanzi bavuga ko ari igisekuru gishya cy’umuziki cyahuriye mu ndirimbo imwe.

Iyi ndirimbo yaririmbwemo n’umuhanzi Alto ubarizwa muri Ladies Empire, Kevin Skaa uzwi mu ndirimbo ‘Special’, Ruti Joel wubakiye kuri gakondo, France watsinze irushanwa ‘I’m the future’, Ariel Wayz ubarizwa muri Symphony Band;
Victor Rukotana uherutse gusohora indirimbo ‘Romance’, Umutoni Milly wakoze indirimbo ‘Only you’, Yvanny Mpano wakunzwe mu ndirimbo ‘Ndabigukundira’, Mozzy Yemba Boy uzwi mu ndirimbo ‘Darling’ ndetse na Mbandah Calvin ubarizwa muri Label ya The Mane.