
Umukinnyi w’icyamamare mu mukino wo gusiganwa mu tumodoka twihuta cyane uzwi nka Formule 1 Lewis Hamilton ukinira Mercedes muri yashyikirijwe umudali w’izina rya Sir yahawe n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, mu muhango wabereye muri Windsor Castle akawushyikirizwa n’Igikomangoma cya |wales .
Uyu mugabo w’imyaka 36, umaze kwegukana Shampiyona ya F1 inshuro zirindwi anganya na Michael Schumacher, azaba abaye umupilote wa kane wo muri F1 ubaye Sir nyuma ya Jackie Stewart, Stirling Moss na Jack Brabham.
Hamilton yari yahawe izina rya MBE (Member of the Most Excellent Order of the British Empire) mu 2009, umwaka umwe nyuma yo kwegukanaga igikombe cya mbere cya F1 mu 2008.
