Lillian Mbabazi ntiyemeranya n’abavuga ko ubukene bwakuye mu ishuri abana yabyaranye na Radio

Umuririmbyi Lillian Mbabazi yateye utwatsi amakuru yavugaga ko abana yabyaranye na nyakwigendera Mozey Radio, bavuye mu ishuri nyuma yo kubura ubushobozi.

Byatangazwaga ko amafaranga y’ishuri ariyo yabuze, abana ba Mbabazi na Radio ngo bava mu ishuri gutyo, ibintu ahakana avuga ko bameze neza kandi ko bakunze ishuri.

Ikinyamakuru Chimpreports gitangaza ko amakuru yashimangiraga ko abana bakuwe mu ushuri nyuma y’intambara zavutse hagati y’umuryango wa Radio na Weasel bari bafatanijwe imishinga, bamushinja kuyinyereza.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga, Mbabazi yagize ati “Muraho bavandimwe! Reka mbamenyeshe ko  Asante na Izuba bameze neza, bakunze amashuri yabo kandi ni abana banezerewe, bakurira mu rukundo rw’umuryango, mfite ishema ry’uburyo bakuramo. Asante ari mu mwaka wa Gatatu naho Izuba agiye kurangiza iry’incuke, muri Nzeri azatangira mu mwaka wa Mbere”.

Ku ikubitiro ibi Mbabazi yari amaze gutangaza, byishimiwe na mukeba we, Dorah Mwima na we wabyaranye na Radio, ahita akanda Like.

Lilian Mbabazi, yahoze aririmba mu itsinda Blu*3 hamwe na Cindy Sanyu, Chakie Chandiru, ubu akaba aririmba ku giti cye. Moses Nakintije Ssekibogo babyaranye aba bana babiri, yapfuye ku wa 1 Gashyantare 2018.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *