
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 05 Mutarama 2019 nibwo hagiye kumenyakana abakobwa 20 bari bukomeze mu cyiciro kibaganisha mu mwiherero mu gihe abandi 17 barahita basezererwa .
Tubibutse ko iri rushanwa ryatangiye kw’itariki ya 15 ukuboza 2018 ritangirira mu ntara y’amajyaruguru , kw’itariki ya 16 hakurikiyeho intara y’iburengerazuba nayo yaje gukurikirwa n’intara y’amajyepfo kw’itariki ya 22 naho kw’itariki ya 23 Ukuboza hakurikiraho intara y’iburasirazuba aho hose hakaba haragiye hava abakobwa bazahagarari izo ntara , umujyi wa Kiagli niwo waje ku mwanya wa Nyuma kw’itariki ya 29 ukuboza 2018
Kw’itariki ya 03 Mutarama 2019 nibwo kun tare Arena I Rusororo abakobwa bose uko 37 batomboye numero bazakorea biyamamaza ndetse banatorerwaho aho kuri uwo munsi amatora kuri murandasi yahise atamgira akaba yararangiye umukobwa witwa Mwiseneza Josiane ariwe uyoboye abandi aho ahabwa amahirwe yo guhita akomeza mu cyiciro gikurikira nta nkomyi .
Kurikira uko byifashe ubu I Gikondo ahabera expo
kw’isaha ya Saa Kumi n’ebyiri abakobwa bose uko ari 37 bageze ahagiye kubera igikorwa cyo kubahitamo abafana ni benshi ku mpande zose ibyapa bamanitse ibintu birashyushye hano
Kw’isaha ya saa kumi n’ebyiri Dj Ira akomeje gushyushya abafana benshi nabo bari kwerekana ubuhanga bizeye kuri buri mukobwa baje gufana babyina ndetse banazamura ibyapa bibabamamaza .

19:00 : umunyamakuru Nzeyimana luckman atangije ibirori biri guca kuri televiziyo y’U rwanda ako kanya avuga uko urugendo rwo gutora ba nyampinga mu ntara zose rwagenze ahita ahamagara umushyushyarugamba Ally Soudy nawe uhise avuga akanama Nkemurampaka kagizwe na Umurerwa Evelyne, Umutesi Jolly na Rusaro caline .
Umutesi Jolly
Rusaro caline .
ibintu bihinduye isura ubwo abakobwa batangiraga kwiyerekana abafana bose bari gutuma ibintu bimwe bitumvikana bararusha indangururamajwi urusaku buri wese arafana uwo yatoye .
Saa Moya na cumi n’umunani nibwo umukobwa wa Mbere ageze imbere y’akanama nkemurampaka


1.Uwase Claudine yize amateka ahagarariye intara y’amajyepfo niwe ubanjirije abandi ahisemo kubazwa mu Kinyarwanda .

2.uwimana mucyo Triphine ahagaraiye intara y’uburengerazuba



4.Ishimwe Bella yize imibare , ubugenge n’ubunyabuzima akaba yarabaye Miss Elegance


Abayobozi ba Kikac Music mu bitabiriye iri rushanwa rya Miss Rwanda