Live : Miss Rwanda 2019Abakobwa bazahagararira intara y’iburasirazuba baramenyekana uyu Munsi (Amafoto )

Intara y’iburasirazuba ubu niyo itahiwe gutanga abakobwa bazayihagararira muri Miss Rwanda 2019. Igikorwa cyo kubahitamo kigiye kubera muri East Land Hotel mu karere ka Kayonza Guhera ku isaha ya saa saba z’amanywa bamwe mu bakobwa bitabiriye iri rushanwa bari bamaze kugera aho bigiye kubera .

Muri iyi ntara y’iburasirazuba ubwo itsinda ritegura nyampiga w’U rwanda ndetse n’abanyamakuru ubwo bahageraga babanje kugira ikibazo cy’imvura nyinshi yatumye bimwe mu bikorwa byagombaga kubera byatinze gutangira nubwo abakobwa bose bari bahageze .

Mu myaka yashize iyi ntara kandi yatanze nyampinga wahize abandi muri 2014 Akiwacu Colombe .

Saa Munani zuzuye: hari hatangiye igikorwa cyo gutanga imyirondoro, gupimwa ibiro n’uburebure ku bakobwa bitabiriye irushanwa ngo harebwe niba bujuje ibisabwa ari byo imyaka itarenze 25, metero na santimetero 70 z’uburebure ndetse n’ibiro 75. Abakobwa bitabiriye i Huye kugeza ubu ni benshi egereranyije no mu ntara zabanje mu Majyaruguru no mu Burengerazuba. Reba amafoto ya bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa ubwo bapimwaga banabazwa imyirondoro.

Nyuma yo kuva i Kayonza , hazakurikiraho umujyi wa Kigali ubwo hazaba hatoranywa abakobwa bazawuhagararira Tubibutse ko kugeza ubu ibihembo bizahembwa uzatsindira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda byongerewe bikaba kuzahembwa imodoka, ibihumbi 800,000 buri kwezi mu gihe cy’umwaka ndetse no kuba branda ambassador wa Cogebank.

Ibisonga 2 bizamukurikira nabyo bizahabwa ibihembo, dore ko igisonga cya mbere kizahabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, ni mu gihe igisonga cya kabiri kizahabwa ibihumbi 500,000Rwf.

Mu ntara y’iburasirazuba iciye agahingo ko kugira bakobwa benshi baje kwiyandikisha aho abakobwa basaga 100 aribo baje ariko abagera kuri 32 akab aribo babashije kuzuza ibisabwa mu kanya gato bakaba bari butangire guca imbere y’akanama nkemurampaka .

I saa moya n’igice nibwo umukobwa wa 32 yari ageze imbere y’akanama nkemurampaka aho nyuma yo kubazwa abagize ako kanama kagiye mu mwiherero kugira ngo hamneyekane abakobwa bagomba guhagararira intara y’iburasirazuba aho bagomba gusanga abandi batoranyijwe nu ntara zindi eshatu .

Amafoto : Nsanzabera Jean Paul

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *