Liverpool yakoze amateka isezerera Fc barcelona muri 1/2 cya champions League

Byari ibyishimo bisendereye ku bakunzi ba Liverpool no ku banga Lionel Messi na bagenzi be bakinira FC Barcelone ubwo iyi kipe yo muri Espagne yandikirwagaho amateka mu Bwongereza.

Hari mu mukino wa 1 /2 cya UEFA Champions League wo kwishyura nyuma y’uwari wabereye i Nou Camp muri Espagne aho FC Barcelone yari yatsinze ibitego bitatu ku busa.

Liverpool yagiye mu kibuga idahabwa amahirwe na make yo kugera ku mukino wa nyuma bitewe n’uko itari ifite abakinnyi bayo bakomeye barimo Mohammed Salah n’abandi.

Ku munota wa karindwi, umusore ukomoka muri Kenya, Divock Origi, wari wagiriwe icyizere agatangira uyu mukino w’ishiraniro, yafunguye amazamu nyuma yaho ikipe ye yari imaze umwanya isatira cyane.

Igice cya mbere cyarangiye Liverpool irushwa mu guhererekanya umupira ariko yakoresheje imbaraga nyinshi mu kibuga bigaragazwa n’uburyo abakinnyi bayo birukanse ibilometero byinshi kurusha aba Barcelone.

Mu gice cya kabiri, umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp, yakoze impinduka akura mu kibuga Robertson wari wavunitse yinjiza Georginio Wijnaldum wahise atsindira ikipe ye ibitego bibiri byihuse ku munota wa 54 na 56.

FC Barcelone yatangiye kuyoberwa ibibaye, ariko ikomeza guherekanya umupira neza ishaka kureba ko yabona igitego cyatuma ikomeza ariko uburyo burabura.

Ni mu gihe ku ruhande Liverpool yo imbaraga ziyongeraga umunota ku wundi, byaje no kugeza ku munota wa 79 ubwo iyi kipe yari ku kibuga cyayo yabonaga koruneri igaterwa mu buryo bwihuse na Trent-Alexander Arnold, Origi wari uhagaze wenyine ahita atsinda igitego mu gihe ba myugariro ba Barcelone bari barangaye.

Umukino warangiye ari ibitego bine bya Liverpool ku busa bwa FC Barcelone yari ifite impamba y’ibitego bitatu ariko bitigeze bigira icyo biyimarira.

Liverpool iraza gutegereza ikipe izayisanga ku mukino wa nyuma hagati ya Ajax yo mu Buholandi na Tottenham yo mu Bwongereza mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu.

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya Liverpool igeze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa kuko yahaherukaga umwaka ushize igikombe ikagitwarwa na Real Madrid.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *