
Mwiseneza Josiane wabaye umukobwa wakunzwe kurusha abandi (Miss Popolarity) mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda 2019,yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yashyize hanze ari kumwe n’abanyarwenya bakomeye barimo Samusure,Kibonke na Njuga bamwifotorejeho.
Mwiseneza Josiane yifotoje ari kumwe n’aba bagabo bazwi cyane muri filimi ya Seburikoko bituma benshi bavuga amagambo atandukanye,agaruka ku gikundiro uyu mukobwa afite.

Abanyarwenya bazwi muri Seburikoko, Njuga, Kibonke na Samusure
Aba bakinnyi ba filimi bakomeye hano mu Rwanda ntibigeze bahisha amarangamutima yabo ko bashyigikiye Mwiseneza, ubwo irushanwa rya Miss Rwanda ryari ririmbanyije muri Mutarama 2019.
Aba bagabo 3 bagaragaje kumushyikira bikomeye kuko bakoze n’amashusho menshi y’urwenya bamwamamaza ubwo uyu mukobwa yari mu irushanwa rya Miss Rwanda.
Mwiseneza Josiane ni umwe mubakobwa batunguranye cyane muri Miss Rwanda, aho abenshi bamufanaga bavugako ari umukobwa witinyutse.
Kwitabira amarushanwa ya Miss Rwanda, kuri Josiane byatumye agira abamufana benshi ndetse bamwe muri bo bagenda bamugenera impano zitandukanye kuburyo harimo n’umunyamideri wamuhaye amafranga azaguramo imodoka.

