
Ingabire Magaly ukoresha Magaly Pearl mu buhanzi kuri ubu yambitswe impeta n’umukunzi we amusaba kumubera umugore. Uyu muhanzi ntiyari yarigeze agaragaza ubuzima bwe bwerekeranye n’urukundo ku mbuga nkoranyambaga, ariko kuri iyi nshuro yagaragaje uwo yemereye kuzabera umugore.
Magaly Pearl ni umuhanzi ukorera umuziki muri leta zunze ubumwe za Amerika ndetse akunze kwitabira bimwe mu bitaramo by’abahanzi bo muri Afurika bakomeye bibera muri Amerika. Aherutse kandi gushyira hanze indirimbo ‘The One’ yakoranye n’umuhanzi ukomeye w’umunya Nigeria Ice Prince.

Uyu niwe musore wambitse impeta Magaly
Ubu yatangaje ko yamaze kwemerera umukunzi we kuzamubera umugore. Mu magambo yanditse kuri Instagram aherekejwe n’amafoto amugaragza yambaye impeta, Magaly yagize ati “Ubuzima bwuzuyemo ibitungurana, nabwiye yego inshuti yanjye magara akaba n’urukundo rw’ubuzima bwanjye. Umutima wanjye wuzuye ibyishimo.”

Yishimiye kuba agiye kuba umugore w’umuntu w’inshuti ye magara

Magaly kandi yagaragaje ifoto ari kumwe n’uyu musore bakundana wamwambitse impeta agaragaza ko afite ibyishimo byinshi. Yise uyu musore umwami we, dore ko yari yanabanje gushimangira ko ari we nshuti ye magara. Mbere yo kujya mu byo kuririmba, Magaly yakundaga gutanga amasomo ku mbuga nkoranyambaga ajyanye n’iby’ubwiza bw’abakobwa (makeup).
Uretse ibi kandi, Magaly akiri mu Rwanda n’ubundi yabaga mu by’imyidagaduro nk’umwe mu bakobwa bajya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi, zimwe mu zo yagaragayemo harimo ‘You’ ya Kitoko ndetse na ‘Komeza’ ya Knowless.
697 total views, 1 views today