
Umuhanzikazi w’umunyarwanda Magaly Pearl yatandukanye n’umusore ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari uherutse kumwambika impeta iteguza ubukwe bwabo.
Magaly yambitswe impeta ya fiançailles mbere gato ya Noheli ya 2018. Icyo gihe yahise agira ati “Ubuzima bwuzuyemo gutungurana, navuze yego ku nshuti yanjye magara ikaba n’urukundo rw’ubuzima bwanjye. Umutima wanjye wuzuye ibyishimo.”
Ubu Magaly yashaririwe ndetse ashimangira ko iby’urukundo yabivuyemo. Yabwiye Inyarwanda ati “Sinkiri mu rukundo ukundi, ubu nta mukunzi mfite.”
Uyu mukobwa yemeje ko hari ibyo batahuje kandi ngo ntabwo bashoboraga kubana hari ibyo bananiranweho.
Ati “Ndi umunyarwandakazi ni umunyamerika urumva ntabwo duhuje imico rero hari ibyo tutahuje duhitamo gutandukana kugeza ubu nta bwo tugikundana.”
Magaly wari uherutse kwambikwa impeta n’umusore witwa Austin batandukanye nyuma y’umwaka umwe wari ushize bakundana.
Magaly ni umuhanzikazi ufite inkomoko mu Rwanda ariko ukorera umuziki we mu mahanga, amaze gukorana n’abahanzi bakomeye by’umwihariko abo muri Afurika ndetse aherutse gukorana indirimbo n’umuraperi Ice Prince bayita ’The One’.