
Ingabire Magaly Pearl ni umuhanzi kazi nyarwanda usanzwe ubarizwa mu mujyi wa Dallas muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika aho akorera umuziki we ndetse n’ibyo gukora make up , uyu mukobwa ari mu byishimo byinshi cyane nyuma yo kuririmba mu gitaramo kitabiriwe n’ibyamamare.
Mu cyumweru gishize nibwo uyu mukobwa yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Abubu iri mu zikunzwe cyane yadutangarije ko mu mpera z’icyumweru gishize yatumiwe mu gitaramo gikomeye muri Amerika kiswe Hollywood Live kiba kitabiriwe n’ibyamamare bikomeye muri muzika y’Amerika.
Yagize icyo gitaramo cyari kiyobowe n’umunyarwenya William Bellamy aho cyari kitabiriwe n;abahanzi benshi barimo T.I n’umugore ndetse na bandi benshi ibintu wabonaga bibereye ijisho kuko byacaga imbona nkubone ku mateleviziyo akomeye muri icyo gihugu .
Igihe cyarageze undi munyarwenya uzwi nka Michael Blackson yahise aboneraho umwanya amuhagara ku rubyiniro ibintu byamushishije cyane kuririmbira imbere y’imbaga ingana gutyo kandi ikomeye .
Magaly yadutangarije ko byari ibintu by’agaciro cyane kubona ariwe bahisemo gutumira kuza kubasusurutsa kuko benshi mubari muri icyo cyumba badasobanukiwe neza ikinyarwanda iki nuko batumva ururimi ndirimbamo .
Yakomeje atubwira ko mbere y’uko aririmbira abaraho yababje kubaganiriza ku mateka y’igihugu cye asanga benshi hari amwe mu mateka y’u Rwanda bazi ibintu wabona biteye ishema cyane .
Magaly yaririmbye zimwe mu ndirimbo nka hold Me , The One utibagiwe n’Abubu indirimbo zishimiwe na benshi muri icyo gitaramo nubwo byamufashe umwanya wo gusobanurira abari bitabiriye icyo gitaramo.
Nyuma yo kuva ku rubyiniro Magaly yagize amahirwe yo kuganira na bimwe mu byamamare byari byitabiriye igitaramo cya Hollywood Live harimo T.I wamugiriye inama yo gukora cyane kuko afite impano ihebuje.