
Visi perezida wa APR FC, Maj. Gen. Mubaraka Muganga yanenze ikipe ya Rayon Sports yanze kwitabira igikombe cy’Intwari kubera ko yangiwe gukinisha abakinnyi bayo badafite ibyangombwa
Afande Mubaraka yatangaje ko bitari bikwiriye ko Rayon Sports yanga kwitabira iri rushanwa kuko icyari kigamijwe kwari ugutanga ubutumwa bwo gushyigikira intwari z’u Rwanda no gushishikariza abantu kuba intwari.
Yagize ati “Mu byukuri ntabwo byatunejeje ko hari bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru bashobora kuba barirengagije inyito y’iri rushanwa… ubutwari kandi ubutwari buraharanirwa bikura muri iri rushanwa.
Ubutaha abanyarwanda bose dukwiye guharanira ubutwari dushimira abitabiriye bose…Twebwe hari ibyishimo tubonera ku kibuga ariko hari n’ubutumwa bw’ubutwari bwagiye butangirwa ku kibuga”.
Maj. Gen. Mubarak Muganga yavuze ko bishimiye ko ikipe yabo yatwaye iki gikombe ku nshuro ya 3 ariko avuga ko niyo batari kugitwara bari kugenda bishimye kubera ko icyo baharaniraga ari ukwizihiza icyo intwari z’u Rwanda zagejeje ku Rwanda.
APR FC yisubije igikombe cy’Intwari nyuma yo kunganya 0-0 na Kiyovu Sports mu mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro.
APR FC yegukanye igikombe cy’Intwari n’amanota 7 na sheki ya miliyoni 6, Police FC irangiza ku mwanya wa kabiri n’amanota 6 ihabwa sheki ya miliyoni 3, Kiyovu Sports yagize amanota 4 na sheki ya miliyoni 2 mu gihe Mukura Victory Sports yatashye nta nota na rimwe yahawe miliyoni 1.
APR FC yatangaje ko amafaranga aya mafaranga batsindiye angana na miliyoni esheshatu bayahaye abakinnyi ngo bayagabane.