Manchester City irasatira igikombe nyuma yo gutsinda Manchester United

Ibitego bya Bernardo Silva na Leroy Sané byafashije Manchester City gusubirana umwanya wa mbere muri Premier League no kwizera gutwara shampiyona y’uyu mwaka, ni nyuma y’uko itsindiye Manchester United iwayo ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 35 wabaye kuri uyu wa Gatatu.

Mbere y’uyu mukino, abafana ba Liverpool bari bizeye ko Manchester United hari icyo yabafasha ikabahagarikira Manchester City, dore ko gutsinda uyu mukino ku ikipe bahanganye byari kuyiha amahirwe menshi ku gikombe, mu gihe hasigaye imikino itatu ngo shampiyona igere ku musozo.

Hari urundi ruhande ariko rwavugaga ko aho kugira ngo Liverpool ihanganye na Manchester United mu bikombe byinshi, itware icy’uyu mwaka nyuma y’imyaka 29, cyakwegukanwa na Manchester City ifite igiheruka.

Manchester United yari ikeneye amanota atatu kugira ngo isubire mu rugamba rwo guhatanira kuza mu makipe ane ya mbere. Umutoza w’iyi kipe Ole Gunnar Solskjaer yakoze impinduka eshanu ugereranyije n’abakinnyi 11 babanjemo ku mukino wa Everton, aho uyu munsi yari yitabaje ba myugariro batanu.

Paul Pogba yagerageje amashoti abiri agana mu izamu rya Manchester City mu minota 12 ya mbere y’umukino mu gihe Raheem Sterling yateye umupira wakozweho gato na myugariro wa Manchster United, Chris Smalling, mbere y’uko ufatwa na David De Gea.

Manchester United yari imbere y’abafana bayo, yakomeje kunyuzamo igasatira, aho yabonye uburyo bw’ishoti ryatewe na Fred rikajya hanze mbere y’uko na Jesse Lingard apfusha uburyo bwiza yari abonye ku mupira yahawe, ateye mu izamu na wo ugana hanze.

De Gea yarokoye ikipe ye ku mupira ukomeye wa David Silva yakuyemo mbere y’uko na Marcus Rashford ananirwa gutsindira iyi kipe yari mu rugo mu buryo bubiri yabonye.

Manchester City yasoje igice cya mbere isatira mu buryo bukomeye, yakoze impinduka hashize iminota itanu igice cya kabiri gitangiye, Leroy Sané asimbura Fernandinho.

Nyuma y’iminota ibiri iyi kipe yahise ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bernardo Silva ku ishoti rikomeye yateye mu nguni y’iburyo hasi ubwo yari aherejwe na İlkay Gündoğan. Nyuma y’iminota ibiri, Agüero yahushije ubundi buryo ku mupira yateye ukajya hanze.

Manchester City nta mwanya munini byayisabye kugira ngo ibone igitego gishimangira intsinzi kuko cyabonetse ku munota wa 66 w’umukino gitsinzwe na Leroy Sané ku mupira ukomeye yateye, De Gea ananirwa kuwusubiza inyuma ujya mu izamu.

Manchester United yakoze impinduka yinjiza mu kibuga Romelu Lukaku, Anthony Martial na Alexis Sanchez ariko ntacyo byigeze bihindura ku mukino mu gihe Gabriel Jesus na Danilo ari bo basimbuye ku ruhande rwa Manchester City mu minota ya nyuma y’umukino.

Gutsinda uyu mukino byafashije Manchester City gusubirana umwanya wa mbere n’amanota 89, aho irusha Liverpool inota rimwe mu mikino 35 imaze gukinwa. Manchester United ifite amanota 64 ku mwanya wa gatandatu, yahise itakaza icyizere cyo gusoza mu makipe ane ya mbere azakina UEFA Champions League mu mwaka utaha.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, warangiye Wolves itsinze Arsenal ibitego 3-1. Arsenal na yo yagumye ku mwanya wa gatanu n’amanota 66, irushwa inota rimwe na Chelsea ya kane.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *