
Chelsea FC iri mu makipe arwanira kuza muri ane ya mbere ntabwo yahiriwe kuri iki Cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019 kuko yanyagiwe na Manchester City iri mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona ibitego 6-0 birimo bitatu bya rutahizamu w’umunya-Argentine, Sergio Kun Agüero.
Abantu ibihumbi 55 097 bari muri ‘Etihad Stadium’ biganjemo abakunzi ba Manchester City baraye mu byishimo kubera umukino ikipe yabo yakiriyemo Chelsea FC isanzwe iba mu makipe ayigora, iyinyagira ibitego byinshi mu buryo buboroheye.
Ku munota wa kane, ikipe itozwa na Josep Pep Guardiola yari yamaze gufungura amazamu. Igitego cya mbere cy’uyu mukino watangijwe hafatwa umunota wo kwibuka Emiliano Raúl Sala waguye mu mpanuka y’indege mu byumweru bitatu bishize, cyatsinzwe na Raheem Shaquille Sterling nyuma yo gucenga ba myugariro babiri ba Chelsea FC.
Ntibyatinze kuko Man City yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na kabuhariwe Sergio Kun Agüero ku mupira mwiza yacomekewe na myugariro w’ibumoso Olexandr Zinchenko wigaragaje cyane muri uyu mukino.
Ibimenyetso by’uko ibitego bishobora kurumbuka byagaragaye ku munota wa 19 ubwo Sergio Kun Agüero yatsindaga igitego cya gatatu ari imbere y’izamu wenyine benshi bakeka ko yaraririye ariko umusifuzi yemeza ko nta kosa ryabaye kuko umupira uyu rutahizamu yawufashe awuhawe n’umukinnyi wo hagati wa Chelsea, Ross Barkley, bityo itegeko ryo kurarira ntabwo ryamurebaga.
Iminota 25 yarangiye Chelsea FC yamaze gutsindwa ibitego bine byose nyuma y’igitego cya kane cyatsinzwe n’Umudage İlkay Gündoğan ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina umunyezamu Kepa Arrizabalaga Revuelta ntiyashobora kurikoraho.
Igice cya mbere cyarangiye ari 4-0 ariko Manchester City ntiyacika intege ikomeza gusatira no mu gice cya kabiri aho yabonye ibindi bibiri birimo icya Sergio Kun Agüero kuri penaliti yabonetse ku munota wa 56, n’igitego cya gatandatu cyatsinzwe na Raheem Sterling ku munota wa 80.
Ibitego bitatu Sergio Kun Agüero yatsinze muri uyu mukino byatumye ajya ku isonga ry’urutonde rwa ba rutahizamu bafite ibitego byinshi muri shampiyona y’u Bwongereza aho afite ibitego 17 anganya na Mohamed Salah wa Liverpool FC.
Ubu Sergio Kun Agüero ari muri ba rutahizamu bamaze gutsinda ibitego bitatu mu mukino umwe mu mateka ya shampiyona y’u Bwongereza, aho yanganyije na Alan Shearer wabitsinze inshuri 11.
Chelsea FC yanyagiwe 6-0, biba ugutsindwa gukomeye nyuma y’imyaka myinshi kuko umukino mubi nk’uyu yawuherukaga mu 1990 ubwo yanyagirwaga na Nottingham Forest 7-1.
Iyi ntsinzi yafashije Man City guhita ijya ku mwanya wa mbere n’amanota 65 inganya na Liverpool FC ariko yo ifite umukino w’ikirarane. Chelsea FC yatsinzwe yo yagiye ku mwanya wa gatandatu n’amanota 50.