
Harry Maguire yasinye amasezerano y’imyaka itandatu muri Manchester United, aguzwe asaga miliyoni 80 z’amayero. Harry Maguire ashobora kugararaga mu bwugarizi bwa Manchester United kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kanama 2019 mu mukino uzahuza Manchester United na Chelsea.
Kuri iki gicamunsi tariki ya 5 Kanama 2019, Manchester United ni bwo yatangaje ko Harry Maguire ari umukunnyi wayo ibinyujije kuri Twitter na Instagram.
Manchester United yatangaje ko Harry Maguire ari umukinnyi wayo kuri Twitter
Manchester United yatanze asaga miliyoni 80 z’amayero kuri uyu wari myugariro wa Leicester City, Harry Maguire aho yabaye myugariro wa mbere uhenze ku isi nyuma yo gukuraho agahigo kashyizweho na na Virgil van dijk myugariro wa Liverpool yaguze imuvanye muri Southampton aho yari yamutanzeho asaga miliyoni 75 z’amayero.
“Ndi umunyamahirwe gusinyira ikipe ikomeye nka Manchester United. Nishimiye ibihe nagiriye muri Leicester, reka mfate uyu mwanya nshimire umuntu wese twabanye muri iyi kipe ndetse n’abafana muri rusange, kubw’ibihe byiza twagiranye mu gihe gisaga imyaka ibiri nkinira iyi kipe. Kuba Manchester United yakugirira ikizere ni ibayagaciro”.
“Umutoza mukuru wa Manchester United ni we wanganirije anyumvisha kuza muri iyi kipe, ndi kureba ejo hazaza hanjye muri iyi kipe. Birumvikana kubona uko Ole (umutoza muru wa Manchester United) yubaka ikipe itwara ibikombe. Ubu ndi kureba ejo hazaza hanjye ndetse no guhura n’abakinnyi bashya muri Manchester United dutangira Shampiyona”. Harry Maguire
Harry Maguire washimiye ikipe ya Leicester City ndetse n’abafana abinyujije kuri Twitter
Harry Maguire umukinnyi w’umwongereza umutoza Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko yifuza kumusinyisha muri uyu mwaka aho birangiye amutanzeho akayabo ka miliyoni 80 z’amayero.