
Umuhanzi Mani Martin uri muri gahunda yo gutangiza inzu ifasha abahanzi bakizamuka yise ‘MM Empire’, yashyize hanze indirimbo ikumbuza abantu b’ingeri zitandukanye ibyiza byo ku ivuko.
Uyu muhanzi yadutandarije muri iki gitondo ko kugeza ubu ari gukorana n’abahanzi barimo itsinda rya Yemba Voice ndetse n’umuhanzikazi mushya w’umukobwa witwa Deborah.
Ati “Ibintu ndimo ni ukugerageza gukora icyo nakwita Label yanjye bwite, iyo nita MM [Mani Martin] Empire izajya ifasha cyangwa yatangiye no gufasha bamwe mu bahanzi bato mu myaka no mu kuba aribwo bagitangira, nkabafasha kugaragaza impano yabo nanjye tukazamukana.”
Yakomeje ati “Kugeza ubu MM Empire ni umuryango navuga ko mpuriramo n’abahanzi cyane bakizamuka; ubu irimo nka Yemba Voice n’undi mukobwa witwa Deborah. Ahanini ntabwo navuga ko yari yaba inzu itunganya muzika ariko nabyo bizagerwaho.”
Yavuze ko yatangiye ari uguhura n’aba bahanzi, bakagenda bamubwira ko bigira byinshi ku byo akora n’ibyo yakoze, bakamusaba inama n’ibitekerezo bikaza kuvamo gukorana mu buryo bwihariye ndetse akaba ateganya kwagura ikipe izaba igize label ye nshya.
Uyu muhanzi yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yitwa ‘Ndaraye’.
Ivuga ku bwiza bw’iwacu bamwe na bamwe bakunda gukerensa bakumva ko iby’ahandi aribyo bizima kandi ari ukwibeshya. Muri iyi ndirimbo uyu musore yumvikanamo avuga ati “iw’abandi harahanda, iw’abandi si ahantu”.
Yiganjemo umuhamirizo wa Kinyarwanda ndetse no kuvuza ingoma n’ibindi byinshi byitsa ku muco.
Amashusho yayo yakozwe na Alvin usanzwe akorana n’uyu muhanzi. Yanakoze ay’indirimbo Yemba Voice iherutse gushyira hanze bise ‘Turakundana’.