
Mu gihe abanyarwanda bakomeje ibikorwa byo kwibuka abahanzi nabo bakomeje kugenda bakora indirimbo zo kwibuka no guhumuriza abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye turimo .
Umuhanzi Mani Martin afatanyaije n’umuyapani Daisuke Katsumata bashyize hanze indirimbo yo kwibuka bise Imbabazi Ivuga ibyiza byo kubabarira
Daisuke ni umuhanzi wo mu Buyapani ukunze kuririmba amahoro. Umwaka ushize yatembereye mu Rwanda asura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Icyo gihe yaganiriye n’umwe mu bahakora amuha ubuhamya bw’uburyo yakorokotse ndetse n’amagambo akomeye yabwiwe n’umubyeyi we witabye Imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ayo magambo yaravugaga ngo “Mwana wanjye nuramuka ubashije kurokoka, uzagire umutima ukomeye, ntuzagire uko aba bagize, uzashinjagire ushira, ntuzihorere, hahora Imana.”
Iyo nkuru yakoze ku mutima Daisuke ayihimbamo indirimbo yise ‘imbabazi’. Nyuma yaje guhurira na Mani Martin mu gitaramo cyitiriwe Rwanda & Japan Peace Concert kibera ku ishuri ry’umuco mwiza riherereye ku Kimironko amusaba ko bakorana.
Mani Martin yavuze ko ari ibintu by’agaciro kuba yarahuriye n’umuhanzi wo hanze y’u Rwanda mu ndirimbo nk’iyi itanga ihumure ku Banyarwanda by’umwihariko ikubiyemo ubutumwa n’inkuru y’u Rwanda.
Akomeze ati “Isi yose izamenya ukuri ku Rwanda kuvuzwe natwe ubwacu, numvise nshimiye cyane uyu musore ukora ku rwibutso ku butumwa bwiza bw’imbabazi yahaye uyu Muyapani bwanamukoze ku mutima bukamugera ku nganzo.”
Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Daisuke Katsumata afatanyije na Joachim Pro wafashe amajwi yayo n’aho amashusho akorwa na Alain Alvin.