
Yagize ati “Mwiriwe neza? Niseguye kuri burumwe wese haba murwego rwabafana cg abanyarwanda muri rusange cyane cyane @charlotterulinda @muhozanena waba yarafashe nabi kuba narise @charlotterulinda @muhozanena ngo#shyari na nyina# ntarundi rwango mbafitiye nkuko ngenda mbisoma muri comments kumbuga nkoranya mbaga kd ndabubaha nkabakuru bange mumuziki.”
Ibi abitangaje nyuma yuko The Mane yari yakoze ibitaramo bizenguruka u Rwanda mu kiswe ‘Simbuka Tour’ aho mu Karere ka Rusizi mu ndirimbo ye yitwa ‘Marina’ yumvikanye aririmba ngo ‘Shyari na Nyina’ mu kimbo cyo kuririmba Charly na Nina.
Abumvise aririmba kuriya bahise bavuga ko ashobora kuba afitanye ikibazo n’iri tsinda rya muzika cyangwa se ari ukubashotora bisanzwe. Marina we yatangaje ko yaririmbye kuriya abitewe n’abafana be babikoraga cyane.
Ati “Nabikoze kuko ari ko abantu bakunze kubivuga kandi n’abafana banjye niko barimo baririmba nanjye mbikora uko, gusa Charly na Nina ntacyo dupfa kandi nta n’ umutima mubi nabivuganye kuko nta nubwo nziranye nabo.”
Kuri uyu wa Gatatu yafashe umwanya asaba imbabazi Charly na Nina avuga ntarundi rwango abafitiye nkuko agenda abisoma mu bitekerezo bitandukanye bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga.