
Marina Deborah ni umukobwa ni umwe mu bakobwa bo mu Rwanda bari kwigaragaza neza cyane muri muzika nyarwanda , uyu mukobwa ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane Ibarizwamo Safi ,Queen Cha nba Jay Polly yashyiriye rimwe hanze amashusho n’amajwi y’Indirimbo yise Ni wowe .
Uyu mukobwa ukunze kuvugwa kumenya gukoresha umubiri we iyo ari ku rubyiniro yamneyekanye mu ndirimbo nshyinshi yagiye afatanya n’abandi bahanzi benshi bakomeye mu Rwanda nka love you yakoranye na Harmonize, Decision ari kumwe na Papito, Umusaraba wa Josua ari kumwe na Jay Polly ndetse ni zindi nyinshi yagiye nyinshi cyane .
Iyi ndirimbo Niwowe iri mu njyana ya Zouk bimwe mu bintu benshi batari bamuziho ariko yongeye kwerekana ko ashoboye , iyi ndirimbo byumvikana ko ari iy’urukundo yayikoze ashaka kwerekana ko hari igihe Umuntu akund aundi akmwimarira akumva atabaho atamufite akaba yarashaka gutanga ubutumwa bwo gukunda cyane hagati y’abakundana.
Marina abantu baherukaga kumwumva ashyira indirmbo hanze mu gihe kitari kirere kuko iyo yaherukaga gukora ni Log Out nayo yigaruriye imitima ya benshi ,Indirimbo Ni wowe mu buryo bw’amajwi yakorewe muri Studio ya The Mane ikorwa na Lee John naho mu buryo bw’amashusho ikorwa na AB Godwin usanzwe akorera abahanzi bo muri The Mane amashusho y’Indirimbo zabo