
Jules Sentore na Massamba Intore bateguriye abakunzi babo igitaramo cyo kwizihizanya iminsi mikuru isoza umwaka wa 2021, byitezwe ko kizaba ku wa 24 Ukuboza 2021.
Iki gitaramo ‘Umurage’ Jules Sentore na Mssamba Intore batumiyemo Ruti Joel, byitezwe ko kizabera ku Gisozi ahitwa Romantic Garden.
Jules Sentore umwe mubahanzi bazataramira abanyarwanda muri iki gitaramo yavuze ko igitaramo ‘Umurage’ ari icyo kwizihiza umurage mwiza w’abakurambere b’u Rwanda.
Ati “Ni igitaramo cya gakondo, tuzaba dutarama twizihiza umurage w’abatoza bo hambere, tuzizihiza umurage wa Sentore Athanase, twizihize umurage w’abakurambere mu muziki w’u Rwanda.”
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi 20Frw mu gihe ameza yicayeho abantu batandatu azaba yishyurwa ibihumbi 360Frw. Kugeza ubu amatike yamaze gushyirwa ku isoko aho ari kugurishwa hifashishijwe ikoranabuhanga binyuze ku *735# hagakurikizwa amabwiriza, cyangwa ukanyura kuri website ari kugurishirizwaho.

Jules Sentore na Massamba Intore bateguye igitaramo cyo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka wa 2021