Maurizio Zanfanti waryamanye n’abagore 6000 yitabye Imana ari gutera akabariro

Umugabo witwa Maurizio Zanfanti ukomoka mu gihugu cy’Ubutaliyani wamenyekanye cyane kubera umubare munini w’abagore yaryamanye nabo yapfuye ari gutera akabariro n’umugore w’imyaka 23.

 

Maurizio Zafanti yapfuye afite imyaka 63, yaherukaga gutangariza itangazamakuru ko iyo byagenze neza aryamana n’abagore nibura 207 mu mpeshyi imwe.

Maurizio Zafanti yaciye agahigo ko kuryamana n’abagore bagera kubihumbi bitandatu

Uyu mugabo utaterwaga ipfunwe no kwiyemerera ko yari amaze kuryamana n’abagore barenga ibihumbi bitandatu, yari yavuze ko akwiye guhabwa igihembo kuko yatumye agace atuyemo gasurwa cyane na ba mukerarugendo baje kumureba ndetse bamwe bakanaryamana.

Maurizio Zafanti

Ubusanzwe uyu mugabo yakoraga mu kabyiniro gaherereye mu gace kitwa Rimini mu gihugu cy’Ubutaliyani ndetse yakoze no mu bigo bishinzwe guteza imbere ubukerarugendo.
Mu ijoro ryo kuwa kabiri nibwo uyu mugabo yashizemo umwuka ari gutera akabariro n’umugore w’umukerarugendo w’imyaka 23.

Biravugwa ko yazize indwara y’umutima, Uyu mugore binezezanyaga mu buriri yagerageje kumugeza kwa muganga akimara gufatwa ariko ntibabasha kurokora ubuzima bwe.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *