
Nyuma y’imyaka 6 atangije umukino wa Triathlon mu Rwanda Mbaraga Alexis yatowe muri komite nyobozi y’impuzamashyirahamwe ya Triathlon muri Afurika ATU.

Mbaraga Alexis wahagurutse mu Rwanda ku wa kabiri i tariki 20 ukuboza 2018 yerekeza mu gihugu cya Misiri nku mukandida w’u Rwanda mu matora y’ impuzamashyirahamwe y’umukino wa Triathlon muri Afurika (ATU), yatorewe kuyoboye umukino wa Triathlon mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba, no kujya muri komite nyobozi y’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Triathlon muri Afurika

Mbaraga Alexis ubusanzwe ni Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Triathlon mu Rwanda, akaba n’umwe mu bagize uruhare rukomeye mukuzana uyu mukino mu Rwanda. Ubu akaba yatorewe kujya muri komite nyobozi y’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Triathlon muri Afurika (ATU), mu matora yaberega mu mujyi wa Luxor mu gihugu cya Misiri kuri uyu wa gatatu tariki 21 ugushyingo 2018.
Umukino wa Triathlon ni umukino usanzwe ukomatanye n’imikino 3 koga, gutwara igare no gusiganwa ku maguru, ukaba warageze mu Rwanda ku i tariki 03 Kanama 2013, ni umukino uzwi ku rwego rw’isi ndetse no mu mikino Olympic.