
Mu mpera z’icyumweru gishize ku munsi wok u cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2019 umusore uzwi nka Mc Brian n’inshuti ze boroje amatungo magufi imiryango 15 itishoboye mu karere ka Bugesera
Mu kiganiro na Kigalihit Mc Brian yadutangarije ko iki gikorwa
Iki n igikorwa nateguye mfatanyije ninshuti zanjye, mu rwego rwo kwishimira imyaka 3 maze ndi MC, ariko nifuje mukubicisha mugufasha umuryango nyarwanda muri rusange. Aho twakoze ubukangurambaga ku mbugankoranyambaga bwo koroza imiryango itishoboye.
Tworoje imiryango 15 buri muryango tuwugenera ihene imwe kandi twanayishishikarije kuzoroza iyindi kugirango dukomeze kurwanya ubukene muri rusange.
Iki n igikorwa ngarukamwaka, dore ko iyi ari incuro ya 3 dukora ibikorwa bifasha umuryango nyarwanda muburyo butandukanye.
Ikindi kandi numva nk’ urubyiruko hari umusanzu munini dukwiye guha igihugu cyacu cyaduhaye amahirwe menshi yo kwiteza imbere natwe tukacyitura tubinyujije mugukora ibyiza no gushyigikira gahunda nziza za Leta
MC Brian amaze kugaragara mu bikorwa bitandukanye nka Tour du Rwanda, Championat ya Basketball yose, ibitaramo bya FPR, Album Launch za Riderman, ibitaramo bya Meddy, The Ben, no mu mikino myinshi itandukanye, mu bukangurambaga butandukanye bwa Leta, no kwamamariza ibigo byubucuruzi.
Yasoje ashimira buri wese witanze kugira ngo icyo gikorwa kibashe kugenda neza yanashimiye Migo ltd na Image Rwanda. Imana ibahe imigisha
Amafoto :Ishimwe Grace