MCR Umuhanzi nyarwanda ukorera muzika ye Ibugande arishimira ko muziki ye igeze .

Umuhanzi Moses uzwi nka Mcr ni umwe mu bahanzi ba banyarwanda bakorera muzika ye mu gihugu cya Uganda aho yagiye mu mwaka wa 2016 nyuma yo kubona ko muziki ye ishobora kugera kure .

Uyu musore  watangiye muziki mu mwaka wa 2012  yamenyekanye cyane mu ndirimbo  ni wowe yakoranye na Mico The Best ,Do we  yakoranye na Fireman ndets nindi yitwa Bihebuje yakoranye na Amag the Black na Just Familly .

Tumubajije impamvu yahise mo kujya gukorera muziki ye mu mugi wa Kampala  yadusubije ko mu Rwanda yabona biri kugenda byanga ariko kubera kubura ubufasha cyane cyane ko yari akiri umuhanzi ukizamuka byamugoraga kugera kw’itangazamakuru ariko ubu akaba abona byarahindutse cyane kuko ubu kuva yagera I Kigali indirmbo ye nshya yazanye iri gukinwa ku maradiyo .

Yakomeje avuga ko kugeza ubu indirimbo ze azikora mu Kinyarwanda  n’igiswayiri agamije kugira ngo amenyekanishe umuziki mu rwego mpuzamahanga  ndetse no muri aka karere ka Afurika y’iburasirazuba ,ibintu yishimira cyane nyuma yo gukora indirimbo watamani  ikaba iri gukinwa cyane ku maradio yo muri Uganda ndetse no kuri Bbc .

Mu gusoza ikiganiro na Mcr yatubwiye ko ubu ari mu Rwanda aho yaje gukorera imishinga ye myinshi harimo gukorana n’abahanzi ba hano ndetse no gukora amashusho y’indirimbo ye Watamani ndetse no gukorana  indirimbo na Eddy Kenzo ukunzwe cyane muri Uganda.

357 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.