Meddy uri kumwe na Bob Pro bahuriye muri Tanzania na Haruna Niyonzima na Kagere Meddie-AMAFOTO

Meddy werekeje muri Tanzania mu minsi ishize aho yari agiye gukorera indirimbo zinyuranye, yagaragaye ari kumwe na Haruna Niyonzima ndetse na Kagere Meddie bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bakina muri Tanzania.

Aba bagabo bose bahuriye ku kuba ari ibyamamare mu Rwanda bahuriye muri Hotel yitwa Sea Scape aho bivugwa ko Meddy acumbitse mu gihe ikipe ya Simba ikinamo aba banyarwanda na yo ariho iri gukorera umwiherero mu kwitegura imikino nyafurika izaba mu minsi micye cyane. Simba yo muri Tanzania yatomboye gukina na Mbabane Swallows.

Meddy n’aba bakinnyi ntawigeze amenya mu by’ukuri ibyari bikubiye mu biganiro byabo, icyakora nanone mu ifoto hagaragara na Bob Pro umwe mu bagabo batunganya indirimbo hano mu Rwanda, bikaba bivugwa ko hari imishinga y’indirimbo ari gukorana na Meddy muri Tanzania n’ubwo Meddy ntacyo arabitangazaho. Hari amakuru avuga ko Meddy hari indirimbo ari gukorerwa na Bob Pro akaba yarahisemo kuzikorera muri Tanzania aho kuba Meddy nyiri izina yaza mu Rwanda.

Amakuru agera ku Inyarwanda avuga ko mu gihe Meddy amaze muri Tanzania yakoranye indirimbo na Sat B umurundi uhagaze neza mu gihugu cy’u Burundi. Bivugwa kandi ko Meddy yaba yarakoranye indirimbo n’abandi bahanzi barimo Mbosso umwe mu babarizwa muri WASAFI n’ubwo ibi byose Meddy ataragira icyo abitangazaho.

Hotel Meddy yahuriyemo n’aba bakinnyi b’ikipe y’igihugu AMAVUBI ariko nanone bakaba abakinnyi ba SIMBA

Meddy, Haruna, Kagere Meddie na Bob Pro

Meddy na Bob Pro bamaranye iminsi muri Tanzania (Aha bari kumwe na AY umwe mu bahanzi b’ibyamamare muri Tanzania)

auto ads

Recommended For You

About the Author: kalisa john

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *