Meddy yahakanye amakuru avuga ko abana n’umukunzi we mw’ibanga

Umuhanzi Ngabo Medard (Meddy) yahakanye ko abana n’umukunzi we Mimi Mehfira muri Amerika, nk’uko bamwe bamaze igihe babinuganuga.

Ni igisubizo yahaye abanyamakuru mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa 27 Ukuboza 2018, cyagarukaga ku gitaramo cya East African Party kizaba ku Bunani, aho azaba ari kumwe n’abandi bahanzi nka Riderman, Bruce Melody, Yvan Buravan na Social Mula.

Uyu musore wageze mu Rwanda ari kumwe na Mimi Mehfira, yabajijwe niba ibivugwa ko babana mu nzu imwe ari ukuri, abyamaganira kure.

Aseka, Meddy yagize ati “Ntabwo tubana, ndacyari ingaragu, ntabwo nakocora.”

Muri uyu mwaka wa 2018 nibwo urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye kwigaragaza cyane, ndetse uyu mukobwa ukomoka muri Ethiopia yakunze kumuba hafi mu bitaramo byabereye hanze ya Amerika, ari nayo mpamvu hari abavuga ko baba babana.

Kugeza ubu Meddy yamaze kwerekana umukunzi we mu muryango we, gusa yahakanye ko we yagiye iwabo w’umukobwa nk’uko byagiye bivugwa akigera mu Rwanda.

Yagize ati “Ntabwo naciye muri Ethiopia ngiye gusura umuryango w’umukunzi wanjye. Ni uko nta ndege iva muri Amerika igahita iza mu Rwanda.”

Ubwo yageraga mu Rwanda ari kumwe n’umukunzi we, Meddy yavuze ko iby’ubukwe n’umukunzi we atarabifataho umwanzuro.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *