
Meddy uri mu bahanzi nyarwanda bakomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda ku ruhando rwa muzika mpuzamahanga, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘All night’.
Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mata 2019, yasohotse mu buryo bw’amajwi n’amashusho agaragaza amagambo ayigize (Lyrics video).
Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Lick Lick mu nzu ye itunganyamuzika yitwa Momusic, ikaba yiganjemo ururimi rw’Ikinyarwanda n’Icyongereza.
Mu butumwa Meddy yanyujije kuri konti instagram, yavuze ko yishimiye gusangiza abakunzi be indirimbo nshya yise ‘All night’, abasaba kuyumva, kuyohererezanya, kuyishyira ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.
Kugeza ubu Meddy niwe muhanzi Nyarwanda wambere ukurikirwa na benshi kuri Youtube aho akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 130, ni nawe ufite indirimbo imaze kurebwa cyane mu bo mu Rwanda ikaba ari iyo yise ‘Slowly’, imaze kurebwa n’abarenga miliyoni icumi.
Aherutse no kubiherwa igihembo n’uru rubuga ruza kw’isonga mugusakaza amajwi n’amashusho.