Meddy yashyizwe mu mubare w’abahanzi bazitabira Wasafi Festival 2019 muri Tanzania

Umuhanzi Nyarwanda Ngabo Medard uzwi ku mazina ya Meddy yatumiwe mu gitaramo gikomeye cyateguwe na Wasafi ya Diamond Platnumz aho azahahurira n’abandi bahanzi bakomeye barimo WizKid, Tiwa Savage n’abandi.

Meddy uri mu bahanzi bakomeye mu Rwanda na we yongerewe ku rutonde rw’abahanzi bazasusurutsa abazitabira iserukiramuco rya ‘Wasafi’ rizabera Dar es Salaam.

Nkuko byagaragaye ku ifoto yamamaza icyo gitaramo basohoye iriho Meddy nkuko n’abandi bahanzi bagiye bazikorerwa.

Wasafi Festival y’uyu mwaka izaba taliki ya 19 Ugushyingo 2019 ibere mu mujyi wa Dar es Salaam ahitwa Kijitonyama.

Abahanzi bitezwe muri ibyo birori harimo abo muri Wasafi bose ‘Diamond Platnumz, Ray Vanny, Mbosso na Lava Lava’.

Abandi baziyongeraho ni ‘Tiwa Savage na WizKid’ bo muri Nigeria, Ferooz, Sholo Mwamba, TID, Nyandu Tozi, Jux, Proffesor Jay, Young Killer, Chin Beez, Amber Lulu, Gigy Money, Chidi Benz n’abandi.

Meddy atumiwe muri Wasafi mugihe yaherukaga kuhasura akahava akoranye indirimbo n’abahanzi baho barimo Mbosso.

Mu rwego rwo gukomeza kwagura umuziki Meddy yatangaje ko hari indirimbo nshya azasohora kuwa gatandatu yakoranye n’umuhanzi ‘Willy Paul’ uri mu bakunzwe muri Kenya.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *