
Uko iminsi ishira leta y’u Rwanda ndetse n’abashoramari benshi hano mu Rwanda bahora bashishikariza abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kwitabira ibijyanye n’ubukerarugendo kugira ngo bazabashe kwihangira imirimo .
Ku bufatanye na Wilson Tours ikinyamakuru cyanyu Kigalihit.rw muri iyi minsi bakoze urugendo rwo gusura parike y’akagera aho bamwe mu bakiliya ba Wilson Tours bishimiye bimwe mu byiza nyaburanga bigize iyo parike harimo bimwe mu rusobe nyaburanga nk’Inyamaswa zitandukanye aho itsinda rya Wilson Tour ndetse n’abakozi b’ikigo cy’Igihugu cy’iterambere bagiye basobanurira abari bagiye kw’itemberera igihgu cyabo .
Ubwo abari bagiye gusura iyo parike mbere y’uko urugendo rutangira ahagana kw’isaha ya Saa Kumi n’imwe itsinda rigizwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bahagurutse berekeza mu karere ka Kayonza ahari icyo cyanya gitatswe n’ubwiza bw’urusobe bw’inyabuzima bindukanye.
Agahana kw’isaha ya saa mbiri n’igice nibwo umunyamakuru wacu wari wajyanye nabo yari ageze aho bakiririra abakiliya mu Akagera Parike batangiye guhabwa amabwiriza yuko bagomba kwitwara mu gihe bari kwerekwa ibyiza bigize iyo Parike ifite amateka yo kuba ari imwe mu zimaze imyaka myinshi kabone ko yashinzwe mu mwaka 1934 aho yari ifite ubunini bungana na 2500Km² ariko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 ikaba yaraje kugabanywa igashyirwa kuri 1.122km² kubera ikibazo cy’abaturage barimo gutahuka bagatangira kwibasira zimwe mu nyamanswa ibyo bikaba yaratumye Leta ishyiraho ingamba yo kuzirinda kuko ari bimwe mu bitatse u Rwanda .
Urugendo rwaratangiye ubona abantu bose bafite amatsiko yo kwirebera zimwe mu nyamanswa zituma iyi parike y’Igihugu isurwa n’abantu benshi cyane nk’Intare.Inzovu, Inkura,agasumbashayamba (Giraffe ) Imvubu, Impala, Imparage ndetse n’izindi nyinshi zibereye amaso aho amatsiko yari yose .
Uru rugendo ni urugendo abantu benshi bajyamo bishimiye ariko bisaba kw’ihangana kuko bisaba amasaha Atari munsi y’umunani kugira ngo ube wirebeye ibyiza byose birimo n’ibiyaga .
Mu Kiganiro na Habimana Wilson umuyoboizi mukuru wa Wilson Tours yatangarije Kigalihit ko icyobo bashyira Imbere ari uguteza imbere ubukerarugendo ndetse bashishikariza banyarwanda gushyira imbere gahunda ya Tembera U Rwanda kugira ngo babashe kumenya ibyiza nyaburanga bitatse urwagasabo ndetse no kubigisha kwihangira Imirimo .
Mu gusoza iyi nkuru tubibutse ko ibyo bikorwa bya tembera u Rwanda na Wilson Tours muri iki gihe cy’iminsi mikuru yo gutangira umwaka mushya wa 2019 bafite izindi ngendo zo kwirebera ibyiza bitatse u Rwanda aho kw’itariki ya5 Mutarama 2019 bazakora ubutembere ku kiraro cya Canopy muri parike ya Nyungwe aho bisaba amafaranga 35,000 ku munyarwanda naho kubakomoka muri afurika y’iburasirazuba bikaba 40.000 naho abanyamahanga bo bikaba ari amadorali 120 aho abazitabira bose bazabasha kwirebera amaoko menshi y’inguge ndetse n’Inyoni .
Nyuma yaho kw’itariki ya 6 Mutarama 2019 abandi banyarwanda ndetse n’abakunzi b’ubukerarugendo bazabasha gusubira kwirebera ibyiza bitatse u Rwanda Muri parike y’Akagera aho bizasaba amafaranga 30,000 ku munyarwanda naho kubakomoka muri afurika y’iburasirazuba bikaba 30.000 naho abanyamahanga bo bikaba ari amadorali 100
Irebere mu mafoto uko byari byifashe ubwo twasuraga Parike y’Akagera