
Kayirebwa Cecile, Maria Yohana n’ibindi byamamare birimo Muyango, Mani Martin, Jules Sentore, Karasira Clarisse ni bamwe mu byamamare nyarwanda biririmba indirimbo zimakaza umuco Nyarwanda bategerejwe mu gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro na KIGALIHIT, umuhuzabikorwa w’iki gitaramo ndetse akaba anashinzwe itangazamakuru mu mitegurire yacyo, Kayiranga Merchior yavuze ko iki gitaramo gifite umwihariko ndetse ko gitandukanye n’ibindi byajyaga bitegurwa.
Umwihariko w’iki gitaramo ’Ikirenga mu bahanzi’ nk’uko Mecky abisobanura ngo ni uko kigamije gushimira umuhanzi wabaye indashyikirwa mu muco nyarwanda haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga by’umwihariko kikazajya kiba ngarukamwaka.
Yagize ati “Abahanzi impamvu bazashimirwa ni uko usanga bahora barwana intambara itoroshye yo kwigizayo iyo mico, kwigizayo ibyo bintu biza bishaka kwinjira mu muco wacu, abantu bashobora gufata imico y’ahandi, umwe agafata uwo muri Nigeria n’ahandi ariko ntabwo bikwiye, kuba hari abahanzi bakiri mu njyana gakondo n’abandi barimo kuzamuka ubu, niyo mpamvu bakwiye gishimwa”.
Yakomeje avuga ko iki gitaramo ’Ikirenga mu bahanzi 2020’ kigamije kwerekana uruhare n’akamaro k’umuhanzi mu ihererekanywa n’isakazwa ry’ingeri zose z’umuco Nyarwanda. Ku ikubitiro umuhanzikazi Kayirebwa Cecile akaba ari we uzabanza gushimirwa muri iki gitaramo kizaba ku wa 8 Werurwe 2020.
Uhagarariye ishyirahamwe Abacukumbuzi b’Amateka n’umuco by’u Rwanda, Nyirimanzi Gerard na we ashimangira ko indirimbo aribwo buryo bwa mbere kuva na kera bwamamazaga umuco Nyarwanda bityo ko abahanzi baririmba cyane cyane bajyana n’ikigezweho muri icyo gihe ariko banasigasira uwo muco Nyarwanda.
Yagize ati “Abahanzi mu bihe byose by’umuco Nyarwanda bagiye baririmba ibigezweho. Gusakaza umuco, kwigisha amateka, gushimisha abantu no kubasetsa no kugira inama sosiyeti abahanzi babikomeyeho cyane ndetse n’abakoloni bashatse guca umuco wacu ariko ugasanga abahanzi bo byarabananiye kubakuraho burundu kubera ko ubuhanzi bugera ku mitima ya bose ni nayo mpamvu twumvaga icyo gitaramo cyo gushimira abahanzi mu ndirimbo, ababaye Ikirenga babashije kuwukomeraho ntiwacika bagashimirwa”.
Muri iki gitaramo uzakitabira afite impano cyangwa se ishimwe azaba yifuza gushyikiriza Kayirebwa ngo azahabwa uwo mwanya ngo kuko ni icyo kumushimira, umwaka utaha hakazatoranywa undi, gutyo gutyo kikazajya kiba buri mwaka.

Ni igitaramo kizaba ku wa 8 Werurwe 2020, muri Camp Kigali i Kigali, guhera saa kumi n’Ebyiri (18:00) kikazitabirwa n’abahanzi bazakiririmbamo barimo ku isonga Kayirebwa uzanashimirwa, Maria Yohana, Muyango, Mani Martin, Jules Sentore, Clarisse Karasira n’Itorero Ibihame. Kwinjira muri iki gitaramo ni 5000 Frs ahasanzwe, VIP ni 10.000 naho VVIP akaba 20.000Frs.