Menya byinshi kuri Papa Yohani Pawulo wa 2 umaze imyaka 15 yitabye Imana

Ku itariki ya 2 z’ukwezi kwa kane muri 2005, ni bwo Papa Yohani Paulo wa Kabili yitabye Imana. Nyuma y’iminsi itandatu, abantu bagera kuri miliyoni ebyiri baje kumuherekeza i Vatican.

Papa Yohani Paulo wa Kabili, niwewabaye umushumbawa mbere wa Kiliziya gatolikautakomokaga mu Butaliyani mu binyejana 16.

Yavukiye muri Polonye, igihugu cy’Uburayi bw’uburasirazuba bwagenderaga cyane ku matwara ya gikomunisiti. Yagizwe Kardinali mu mwaka wa 1967, maze igihe abanyamakuru bari bamubajije niba adatinya ko abakomunisiti bazamuhitana, yarabushubije ati: Simatinya, nibo bantinya.

Igihe Papa Yohani Paulo wa mbere yitabaga Imana muri 78 amaze iminsi 34 gusa ku ntebe ya Petero, ntawigeze atekereza ko Kardinali Wojtyla ariwe wamusimbura. Ariko bamaze gutora inshuro zirindwi, Inama nkuru y’Abakardinali yaramutoye, aba ariwe mushumba wa mbere wa Kliziya gatolika utowe akiri muto mu myaka 132. Icyo gihe yaroi afite 58 nkuko ijwi rya Amerika ribitaangaza.

Yasuye isi, arayizenguruka, dore ko yavugaga indimi umunani: igipolishi, igitaliyani, igifaransa, ikidage, icyongereza, icyespanyole, igiportuge n’ikilatini. Yari afite kandi n’impano zo kubana neza n’abandi bose ndetse n’abo badahuje ukwemera.

Yari umunyambabazi n’umunyampuwe. Ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa gatanu muri 1981, yarashwe n’umunyaturikiya w’intagondwa, witwa Mehmet Ali Agca. Agisohoka mu bitaro, yagiye gusura muri gereza uwari ugiye kumwivugana, maze amuha imbabazi. Nyuma y’umwaka, hari n’umupadiri washatse kumwica amuhora impinduramatwara yazanywe na Konsile ya Vatikani ya kabiri muri Kliziya gatolika.

Mu kwezi kwa kabiri , muri 2005, Papa Yohani Paulo wa kabili yajyanywe mu bitaro, arwaye ibicuranye. Yitabye Imana nyuma y’amezi abiri.

Azahora yibukwa nk’umuntu wakomye mu nkokora amatwara ya gikomunisiti, nk’ununtu wubatse amateme ahuza Kliziya gatolika n’andi madini, kandi nk’umuntu wasabiye bwa mbere imbabazi Kliziya gatolika kubera uruhare rwayo mu ntambara ya kabiri y’isi.

Yasimbuye na Kardinali Joseph Ratzinger, wafashe izina rya Papa Benedigito wa 16. Papa Fransisko wasimbuye Papa Benedictio wa 16 mu kwezi kwa gatatu muri 2013, yagize Papa Yohani wa kabiri umutagatifu, mu kwezi kwa kane mu mwaka wa 2014.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *