Menya Ibintu ugomba kwirinda kubwira umukunzi wawe nyuma yo gutera akabariro

Mu gihe abantu bagiye gukora imibonano mpuza bitsina usanga baba bagomba kubwirana utugambo twiza ndetse akenshi bakanabiganiraho mbere y’uko binjira mu gikorwa kugira ngo hataza kugira ikibabera inzitizi mu kwiyumvanamo no kugirango icyo gikorwa kize kugenda neza.

 

Ariko nyamara,usanga bitewe n’intego abaryamana baba bafite, hari abamara gukora urukundo bakumva ko barangije icyo bari bagambiriye ariko nyamara ibyo byiyumvo bikaba byakomeretsa umwe mu bamaze gukorana imibonano mpuzabitsina kuko baba batabyakiriye kimwe.

hano hari ingero 6 z’amagambo abamaze gukorana imibonano mpuzabitsina batagomba kubwirana kuko bishobora kuba byatuma umwe muri bo atakira neza igikorwa bamaze gukora cyangwa hakaba hanabaho gushwana burundu.

Ibintu 6 abantu bamaze gukorana urukundo baba batemerewe kubwirana.

Si byiza kubwira uwo mumaze gukorana imibonano mpuza bitsina ngo

*Ushobora kugenda.

Ibi ngo bigaragaza ko kwibutsa umuntu mumaze gukorana imibonano ko agomba kugenda kuko ashobora kwiyumvisha ko icyo wari umukeneyeho ukibonye ko utakimukeneye.

*Mbega impumuro.

Aha na none ngo si byiza kwinubira impumuro y’uwo mumaze gukorana urukundo yaba mbi cyangwa nziza kuko ngo nabyo ari bimwe mu bishobora gutuma azajya agenda yikandagira ko umubiri we utameze neza.

Iyi kandi ngo ni n’impamvu ishobora gutuma ubibwiwe ahita shwana n’ubimubwiye kuko ubivuze aba abivuze nyuma y’igikorwa kandi mbere hose atari yabyumvise.

*Ibi siko nari nabiteganyije.

Si byiza kumvisha uwo mwari muryamanye ko ibyo mumaze gukora bitagenze uko wabyumvaga cyangwa ko ubikoze utari wabigambiriye kuko bimwereka ko n’ubundi ibyo mukoze muruhiye ubusa cyangwa ko nta gaciro ubihaye.

*Uri muri top 50 y’abo tumaze kuryamana.

Hari abantu baryoherwa n’imibonano mpuzabitsina bakibagirwa no kwibikira ibanga bari bamaranye igihe. Aha rero ngo si byiza kubwira uwo mumaze kuryamana ko ameze nk’abandi bose mwaryamanye cyangwa kumugereranya n’abandi bo hanze aho cyane ko ubibwiwe yumva ko atari we wenyine mubikoranye.

*Reka twifotore twambaye ubusa.

Ngo si byiza gusaba uwo mwari muryamanye kwifotoza mwambaye ubusa kuko ashobora kubona ko utangiye kubizanamo imikino cyangwa ko hari aho ushaka kuzajyana ayo mafoto.

*Reka nihamagarire …kuri telefone.

Si byiza ko wihutira gufata telefone ngo uhamagare umuntu uwo ari we wese kuko bigaragara nkaho igikorwa mwari murimo cyari cyakurambiye cyangwa kitagushimishije.

auto ads

Recommended For You

About the Author: Kigalihit

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *