Umukinnyi Sarpong Michael yahanwe na Ferwafa nyuma yo kuba yagaragaye atuka abafana akoresheje urutoki rwa musumbazose bisobanura igitutsi kibi.
Mu ntangiriro z’icyumweru gishize ubwo habaga imikino y’umunsi wa gatanu wa Shampiyona y’umupira w;amaguru mu Rwanda , ikipe ya Rayons Sport yari yakiriwe na SunRise yo mu ntara y’iburasirazuba mu mutara umukino warangiye Rayons Sport itsinzwe ibitego 2-1.
Muri uwo mukino rutahizamu w’umunyaghana wa Rayons Sport Michael Sarpong yakoze amakosa bimuviramo guhabwa ikarita itukuru asohorwa mu kibuga , ubwo yavaga mu kibuga yongeye kugaragara atuka abafana ba Sunrise aho yaberetse urutoki rwa musumba zose igitutsi benshi batavugaho rumwe kubera ko ari kibi cyane .
Nyma yo gukora ibyo Komisiyo ishinzwe imyifatire muri Ferwafa kuri uyu wa mbere yashyize hanze itangazo rigenewe abanyamakuru ririmo imyanzuro ikomeye yafatiwe Ibihano nubwo uyu musore yari yasabye imbabazi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda , ikipe ye ya Rayons Soprt ndetse n’abafana bose ko ibyo yakoze bitazasubira
Mu myanzuro yafatiwe uyu mukinnyi ni ukutazakina umukino wo ku munsi wa shampiyona aho Rayons Sport izakina na Marine Fc