Mico the Best Nyuma yo gutangira gukorana na Kikac Music yashyize amashusho y’indirimbo yise jamais

Mico The Best ni umwe mu bahanzi bazwi hano mu Rwanda by’umwihariko mu njyana ya Afrobeat wamamaye cyane mu ndirimbo zinyuranye yagiye akora kandi zigakundwa. Ni umwe mu babaye mu nzu ya Super Level yamufashije kimwe n’abandi bahanzi ariko kuri ubu itakibaho cyane ko yamaze gusenyuka.

Nyuma yo gusenyuka kwa Super Level uyu muhanzi yakomeje gukora muzika wenyine ariko akomeza gukoresha ingufu nyinshi cyane kugeza ubwo yitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma .

Kuri ubu amakuru agera kuri Kigalihit nuko uyu muhanzi ubu afitanye imikorere n’inzu ifasha abahanzi ya Kikac Music Iyoborwa na Dr Kintu Muhammad usanzwe ari n’umujyanama wa Bebe Cool mu karere ka afurika yo hagati.

Mu kiganiro na Dr Kintu yadutangarije ko ibiganiro bigeze kure gusa ubu bamufata nk’umuhanzi wabo kandi bakba bishimiye gukorana nawe kubera ko basanzwe bafasha abahanzi bakiri bato bakaba barifunje ko Mico The Best yazajya abagira inama no kubatera ingufu muri muzika yabo.

Kintu yasoje avuga ko nubwo bari mu biganiro by’amasezerano na Mico Bazabitangaza mu minsi yavuba ariko bakaba ubu babaye bashize hanze indirimbo ye nshya yakoze ku bufatanye na KIKAC Music yise Jamais ikaba yagiye hanze kuri uyu munsi mu buryo bw’amashusho n’amajwi .

Amashusho y’indirimbo Jamais ya Mico the Best yakozwe na Fayzo umaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda akab ari no gukorana bya Hafi na KIKCAC Music

458 total views, 1 views today

Facebook Comments
Share Button

Subscribe now

k

auto ads

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published.