
Mu minsi ishize nibwo umuhanzi Mico The best yatorewe kurwanya indwara y’igituntu mu Rwanda aho azajya afatanya n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC ndetse na Minisiteri y’Ubuzima .
ni ku ubwibyo uyu muhanzi kuri uyu munsi abantu benshi kw’isi ndetse no mu Rwanda bizihiza umunsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin wizihizwa buri tariki ya 14 gashyantare , Uyu muhanzi yasabye abakunda na ko muri iki gihe cy’ibyishimo bagomba kwirinda guha akato ndetse no Kunena abarwayi b’indwara y’Igituntu .
Mu butumwa buri mu mashusho uyu muhanzi yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze nka Twitter na whatspp yabasabye ko rwose kuri uyu munsi w’abakundana na bagomba kwishimira aho urukundo bafitanye rugeze ariko birinda ibintu byinshi birimo kurwanya icyorezo cy’Indwara y’Igituntu ndetse n’ubwandu bwayo .
Yakomeje agira ati : Mumfashe dushyire hamwe turwanye uburyo bwose bukoreshwa na benshi mu guha akato uwanduye indwara y’igituntu , Mureke twamaganire kure inena guha akato uwo murwayi kandi tubigire ibyacu tunabishyire imbere .
Mico kandi yasabye abamukurkira bo ko bagomba kuba hafi abarwayi b’igituntu kuko batagomba gusongongera ku buharire bw’ubuzima bwo guhora bigunze ,kwimwa kazi nka bandi,Guhorana ikimwaro mu gihe bari muri sosiyete y’abantu ,Cyangwa ngo indwara y’Igituntu ibe intandaro yo gutandukanya abakundanye .
Mu gusoza ubwo butumwa yashimangiye ko abanyarwanda bashyize hamwe bakamaganira kure ibimenyetso byose byo guha akato umurwayi w’igituntu ari umusanzu ukomeye mu kurwanya iyo ndwara yica abantu benshi mu gihe gito kuko urukundo ruruta byose mu gihe iyo ndwara ivurwa igakira .