
Umuhanzi Mico The best ni umwe mu bahanzi bakunze cyane hano mu rwanda mu njyana ya Afrobeat nyuma yahoo asinyiye amasezerano yo gukorana n’inzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music uyu musore yashyize hanze amashusho indirimbo ye ya Circle yakoranye ‘umunyazambiya Bflow .
Mu kiganiro twagiranye n’umwe mu bayobozi muri KIKAC Music yadutangarije ko muri iyi ndirimbo hakubiyemo ubutumwa bw’urukundo aho Umuhungu yakunze umukobwa wo mu bakire ariko kubera ko we yavukaga mu muryango w’abakeken umuryango ukajya wanga ko bakundana ibintu byatumaga urukundo rwabo rushobora guhagarara.
Muri make iyi ndirimbo ivuga ku buzima busigaye buriho muri iyi minsi aho urukundo rusigaye rurimo ugukunda ibintu cyane kurusha gukundana.
Tugarutse ku muhanzi Bflow kuva muri 2009 ni umwe mu bahanzi bo Muri Zambia bamaze guhamagarwa mu marushanwa yo guhatanira ibikombe Inshuro zigera kuri 18 aho yegukanye ibisaga 10 , B flow kandi afite alubumu 5 aho iya mbere yitwa Mpu Mpu Mpu yayishyize hanze muri 2009,iya 2 ni Dabo Trabo yakoze muri 2010,No More Kawilo yayikoze muri 2012.iya 3 yageneye abagore yayise Voiceless Woman muri 2013 naho iyo aheruka ni Dear Mama yatuye umubyeyi we akaba yo yarayishyize hanze muri 2016.
Indirimbo Circle Remix mu buryo bw’amajwi yakorewe muri Country Record na Producer Iyzo naho mu buryo bw’amashusho ikora n’umusore umaze kubaka izina mu gutunganya amashusho ya benshi mu bahanzi ba hano Mu Rwanda ,akaba anakorana bya hafi n’inzu ifasha abahanzi ya KIKAC Music uzwi nka Fayzo