
Umunyamakuru Mike Karangwa ni umwe mu banyamakuru bagize uruhare mu guteza imbere igisata cy’imyidagaduro aho yakoze ku maradiyo akomeye mu gihugu nka Salus,Isango Star, Radio 10 kuri ubu akab ari gukora kuri B&B Fm aho naho akora ikiganiro cy’imyidagaduro.Uyu mugabo ntiyemerwanya n’abantu bavuga ko kwishyira tatouage ari ikimenyesto cyo kuba ufite imico mibi ahubwo we ayifata nk’ikimenyesto gifite byinshi kivuga .
Ibi Mike Karangwa yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro na kimwe mu biganiro bikunzwe by’imyidagaduro bya hano mu Rwanda aho umunyamakuru ubwo yamubazaga bimwe mu bibazo ku bijyanye n’ubuzima bwe ariko aza gukomoza kugishushanyo afite ku kaboko k’ibumoso kizwi nka tatouage.
Yagize ati “ Muri iyi minsi ibintu byarahindutse abantu bagira uburyo birimbishamo ati nanjye rero iyi tatouagde nayishyize ku kaboko kanjye nk’umutako kuri njye.
Abajijwe kubivugwa y’uko tatouage zikunda gushyirwaho n’abantu bafite imyitwarire itavugwaho kimwe yagize ati ku ruhande rwanjye rwose sinemeranya nabo na gato kuko iyo aba ari imyumvire mibi cyane
Mike Karangwa ukunze kuvuga ko yanakiriye agakiza, avuga ko n’ibivugwa n’abantu bidakwiye kurangaza umuntu kuko nubwo afite tatouage ku mubiri we ariko bitamubuza kwitwara neza no kugira indangagaciro z’indakemwa.
Ati “Kuba ufite tatouage, kuba wambaye amaherena, wambara amashenete menshi, ntibikugira uwo ugomba kuba we. Ibyo ni imitako, hari ushobora kubishyiraho akaba mubi, hari n’ushobora kubishyiraho akaba mwiza.”
Muri icyo kiganiro kandi Mike karangwa yabajijwe ku bijyanye n’itangazamakuru yavuze ko muri iyi myaka itangazamakuru riri kwihuta cyane bitandukanye naho mu myaka yashize radioyo zitangiye kuba nyinshi mu Rwanda abantu bazumvaga cyane ndetse bagasoma ibinyamakuru nk’imvaho ni bindi byinshi byandika ariko ikoranabuhanga ryaraje ibitu birahinduka .
Ati “Buri muntu wese ubu aba umunyamakuru, bigatuma umunyamakuru nyirizina ata agaciro kuko ajya gutangaza amakuru abaturage bayamenye kandi n’ibihuha byariyongereye biba byinshi.”
Avuga ko ikoranabuhanga ryoroheje n’uburyo bwo kwamamaza ku buryo ubu bisigaye bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, akagira inama ibitangazamakuru kuzana udushya kugira ngo bishobore guhangana n’izo mpinduka.

1,544 total views, 1 views today